00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Banki y’Isi yashimye uko inkunga yayo yafashije abahinzi b’imboga n’imbuto kwiteza imbere

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 November 2024 saa 04:16
Yasuwe :

Abayobozi ba Banki y’Isi n’abaterankunga bayo, bishimiye uburyo inkunga baha imishinga itandukanye irimo umushinga wa kabiri wo kwagura ubuhinzi burambye no kwihaza mu biribwa (SAIP II), ikoreshwa neza mu guteza imbere abaturage by’umwihariko abahinga imboga n’imbuto.

Babivuze ku wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, ubwo basuraga imishinga yo mu Karere ka Rwamagana yatewe inkunga na SAIP II.

Mu mishinga yasuwe harimo Koperative Gwiza Rw34 yuhira ikoresheje amazi yo mu cyuzi cya Nyirabidibiri n’ubuhinzi bukorerwa muri Green House .

Banasuye undi muhinzi wa avoka witwa Rwibasira Eugene, uhinga kuri hegitari 13, wuhira akoresheje imirasire y’izuba.

Ni ikoranabuhanga rifasha abahinzi kuhira imyaka yabo bakoresheje ingufu z’imirasire y’izuba. Yahawe iyi nkunga na SAIP.

Umuyobozi w’Umushinga SAIP II, Hitimana Jean, yavuze ko SAIP I na SAIP II zashowemo miliyoni 52$. Yavuze ko uyu mushinga waje gufasha Abanyarwanda kongera umusaruro w’ibihingwa utera inkunga cyane cyane ibigori, ibishyimbo, ibirayi, imboga n’imbuto.

Ati “Ubu intego nyamukuru kandi harimo no kuvugurura imirire, ni yo mpamvu hari ibikorwa bimwe na bimwe dukorana n’abahinzi harimo nko kubaha inkoko zitera amagi, kubigisha gukora uturima tw’igikoni, kubaha imigina y’ibihumyo, byose bituma abahinzi bagira imirire myiza kandi ivuguruye.”

Hitimana yakomeje avuga ko abayobozi ba Banki y’Isi n’abandi baterankunga bishimiye uko inkunga batanze yagiriye abaturage benshi akamaro, abasaba gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo bubakirwa no gukoresha neza inkunga bahabwa.

Ati “Babonye ko ibikorwa bimeze neza, babyakiriye neza banabona ko inkunga baduhaye itapfuye ubusa. Abahinzi baberetse ibyo bagezeho n’ibindi bateganya kugeraho.”

Dushimirimana Fidele uyobora koperative ya Gwiza Rw34 ihinga kuri hegitari 215 zuhirwa zifata ku murenge wa Mwulire, Rubona, Nzige na gahengeri, yavuze ko mbere batari bubakirwa ibikorwa remezo byo kuhira bahingaga bashingiye ku kirere, ibintu byabahombyaga cyane.

Ati “Ubu rero imvura yagwa itagwa turahinga. Tweza urusenda, inyanya, imiteja, pavuro, karoti na beterave. Tunakora isimburanyabihingwa nk’ibigori, ibishyimbo na soya. Ubu benshi muri twe bakora ku mafaranga buri kwezi kuko nk’abahinga imiteja usanga bafite amasoko ahoraho ku buryo buri gihe baba basarura.”

Yashimiye Leta y’u Rwanda yabazaniye abaterankunga beza batumye nibura inyugu bajyaga babona mbere yikuba inshuro enye.

Mukansanga Josiane utuye mu kagari ka Kigarama, Umurenge wa Nzige, yavuze ko ahinga imboga, inyanya n’imiteja ndetse ko mbere babihingaga ari ukwirira ariko ubu bakaba bafite isoko aho yabonye inyungu y’ibihumbi 300 bikamufasha kuvugurura inzu no kugura amatungo magufi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Rwamagana, Mutesi Oliver, yashimiye umushinga SAIP ku nkunga wagejeje ku bahinzi harimo abahawe uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba n’ibindi byinshi.

Yasabye ubuyobozi bwa Banki y’Isi kuzakomeza gutera inkunga iyi mishanga kuko igifitiye uruhare runini abahinzi, yijeje ko Akarere na ko gafite uruhare mu gukurikirana abahinzi mu kubungabunga ibikorwa remezo baba bubakiwe.

Kugeza ubu umushinga SAIP II ukorera mu turere 20 two mu gihugu, ugafasha abahinzi kongera umusaruro nko mu birayi, ibishyimbo, ibigori, imboga n’imbuto. Wita cyane mu guteza imbere imirire, kuhira ku buso buto no gufasha imishinga iciriritse y’abahinzi nko kubaka ubwanikiro, kongerera agaciro umusaruro n’ibindi.

Aba bahinzi bafashijwe kuhira bakoresheje imirasire y'izuba
Abahinzi bavuga ko guhingira muri Green House byakubye umusaruro inshuro enye
Ibigori ni kimwe mu bihingwa byazamuriwe umusaruro
Abayobozi ba Banki y'Isi bishimiye uko inkunga batanze yakoreshejwe
Abaturage bamuritse umusaruro w'ibyo bejeje
Urusenda ni kimwe mu bihingwa byatejwe imbere
Abahinzi b'imiteja barishimira urwego bagezeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .