Rwamagana: Bamwenyuye nyuma yo kubakirwa ishuri rizaruhura abana babo ingendo ndende

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Abana bageze igihe cyo kwiga bakoraga urugendo rurerure ngo bagere ku ishuri, ndetse hari ababyeyi bagiraga impungenge ko bashobora kugira ikibazo mu nzira cyangwa bakinubira ko ikigo kiri kure.

Ingendo ndende zigiye kuba amateka kuko abatuye mu Kagari ka Cyarukamba, mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, bahawe ishuri hafi yabo.

Ni inkuru yakiranywe ubwuzu bwinshi kuko yaje ari igisubizo ku byifuzo bya benshi.

Iri shuri ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 400 Frw, ryubatswe mu mezi abiri ku nkunga y’Uruganda rwa UTEXRWA. Ni ryo rukumbi rigeze mu Kagari ka Cyarukamba, rikaba irya kane muri Munyiginya.

Abaturage bo muri aka gace bashimye ko batekerejweho bakegerezwa ishuri rizabafasha kugabanya urugendo abana babo bakoraga ndetse n’ubucucike bwari mu mashuri.

Uwonkunda Louise utuye mu Mudugudu wa Byangi, Akagari ka Rushenyi mu Murenge wa Mwurire, akaba afite umwana wiga mu mwaka wa mbere, yavuze ko iri shuri rigiye gutuma umwana we yiga neza.

Yagize ati “Iri shuri twararyishimiye, rifite umumaro ku bana bacu, urebye hano mu Murenge wa Munyiginya nta shuri ryari hano hafi, bakoraga urugendo rurerire. Iri shuri rirakemura byinshi birimo n’ubucucike ndetse bari mu bwisanzure kandi bafite isuku.’’

Kaneza Prisca yashimangiye ko umwana we agiye kujya yiga atekanye.

Yakomeje ati “Twabaga dufite impungenge kuko abana bacu bambukaga umuhanda kandi bakajya no kwiga kure. Twishimiye ko amashuri aje hafi, tuzajya tubageza ku mashuri kare kandi tunabakurikirane byoroshye.”

Iri shuri ryiswe ‘Jetha Jobanputra School’, izina ry’Umuhinde wabyaye Liladhar Jobanputra, uri mu ba mbere batuye mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Rwamagana aho yageze mu 1919. Aha yaje kuhabyarira umwana we witwa Kishor washinze UTEXRWA.

Umuyobozi wa UTEXRWA, Ritesh Patel, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka ishuri cyavuye kuri Kishor Jobanputra wahisemo no kuryita izina rya sekuru, Jetha Jobanputra witabye Imana.

Ati “Twubatse ishuri ku gitekerezo cy’uwashinze uruganda waje mu Rwanda mu 1990. Kuva yaza mu Rwanda yatekereje gukora igikorwa kidasanzwe, by’umwihariko mu burezi ahitamo kuzubakira ishuri abaturage batuye hano.’’

Iri shuri ryubatswe mu buryo bugezweho, aho rifite ibyumba 10 byisanzuye birimo ibikoresho nk’intebe zakozwe hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, laboratwari, icyumba cya za mudasobwa, ibiro by’abarimu n’abayobozi, igikoni n’ubwiherero bugezweho.

Ryaje risanga amashuri 101 abarizwa mu mirenge 15 yo mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ishuri bahawe rishimangira uburenganzira bw’umwana bwo kwiga.

Ati “Iri shuri rije gukemura ibibazo bibiri, icya mbere ni ukugira ngo abana b’Abanyarwanda bige hafi y’iwabo, kuko ishuri ryari riri hafi bakoraga ibilometero bitatu na bine, ariko ubu bagiye kujya biga hafi y’iwabo. Ikindi rije gushimangira umurongo wa guverinoma wo kugira ngo umwana ugeze igihe cyo kwiga yige.’’

Yasabye ababyeyi kurinda ibikorwa remezo bahawe kugira ngo bizagirire benshi akamaro.

Nyuma yo gutaha ishuri, abaturage batishoboye bahawe ubwisungane mu kwivuza, bufite agaciro ka 500,000 Frw n’impuzankano ebyiri kuri buri munyeshuri.

UTEXRWA yashinzwe mu 1985 iri mu nganda zikora imyenda yiganjemo impuzankano z’abantu b’ibyiciro bitandukanye yibanda ku banyeshuri bo mu Rwanda, ifite abakozi barenga 200 b’Abanyarwanda.

Mu kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende ku banyeshuri, Akarere ka Rwamagana gafite ibigo 100 bifite ibyumba by’amashuri 991 byubatswe ku bufatanye bwa Guverinoma na Banki y’Isi, biteganyijwe ko azatahwa mu Ugushyingo 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n'Umuyobozi wa UTEXRWA, Ritesh Patel, bafungura ishuri ryubatswe i Rwamagana ku mugaragaro
Ishuri ryubatswe i Rwamagana ryitiriwe Umuhinde wageze bwa mbere muri aka gace mu myaka yo hambere
Hubatswe n'aho gukarabira mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19
Iri shuri ryubatswe mu buryo bugezweho
Nyuma yo gutaha iri shuri hafashwe ifoto y'urwibutso
Iri shuri ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 400 Frw, ni ryo rya mbere rigeze mu Kagari ka Cyarukamba ho mu Murenge wa Munyiginya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .