Rwamagana: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 600 tw’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu karere ka Rwamagana hafungiye abagabo babiri bombi bakurikiranweho icyaha cyo gutunda no gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba bombi bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukwakira, umwe yafatiwe mu murenge wa Mwurire ahetse urumogi ibiro 2 kuri moto yo mu bwoko bwa TVS arushyiriye mugenzi we wo mu murenge wa Munyiginya.

Yagize ati: “Gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko umwe ajya akura urumogi mu murenge wa Mwurire akarujyana mu murenge wa Munyiginya. Ayo makuru akimara gutangwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryakurikiranye ayo makuru rifata uyu mugabo ahetse ibiro bibiri by’urumogi abishyiriye mugenzi we wo mu murenge wa Munyiginya.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge rigeze mu rugo rw’uwari agemuriwe urumogi, ryamusanganye ibiro 2 n’udupfunyika 641 n’ubundi yari yazaniwe n’uwo mugabo wo mu murenge wa Mwurire.

CIP Twizeyimana yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage na Polisi bwo gutangira amakuru ku gihe kuko ariyo atuma ibyaha bikumirwa bitaraba ndetse n’ababikora bagafatwa, agasaba buri wese kugira uruhare rwo gutanga amakuru ku gihe no kuba buri wese ijisho rya mugenzi we.

Yaboneyeho kandi gukangurira abantu kudacuruza no kutanywa ibiyobyabwenge, kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe.

Yagize ati“Nta muntu utazi ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi k’ubikoresha haba ku buzima ndetse n’’imyitwarire, hakiyongeraho guhomba no gufungwa mu gihe abifatanwe. Sibyo gusa kandi binagira n’ingaruka ku muryango nyarwanda kuko ababikoresha nibo baza ku isonga mu guteza umutekano muke mu baturage. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.”

Mu gihe aba bombi icyaha cyabahama bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni makumyabiri ariko atarenze Miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza