00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: AOS yoroje inka imiryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 10 May 2025 saa 03:34
Yasuwe :

Sosiyete itanga serivisi z’ikoranabuhanga ya AOS, yoroje inka imiryango icumi yarokotse Jenoside yakorewe yo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire, iniyemeza kugira uruhare mu kubaka Urwibutso rwa Mwulire.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2025 ubwo abakozi ba AOS bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Munyakazi Jean Bosco uri mu bahawe inka, yavuze ko yishimiye iryo tungo yahawe, arakomze ati “Izabyara maze abana banywe amata, iterambere riboneke mu rugo kandi n’abaturanyi nabo tubahe amata.’’

Bagwaneza Emiliana we yavuze ko iyo nka igiye kumufasha kubona ifumbire, abone amata ateze imbere umuryango we. Ati “Nayishimiye cyane kuko ije isanga inzu baheruka kunyubakira, ubu ubuzima bwanjye bugiye guhinduka bube bwiza.’’

Umuyobozi Mukuru wa AOS, Kevin BC Koo, yavuze ko bagiye i Mwulire kugira ngo bifatanye n’abaho kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse.

Yavuze ko nka AOS batanze inka icumi kugira ngo zifashe imiryango yarokotse gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Ati “Kwibuka ni igikorwa cy’abantu twese. Ni ukuzirikana amateka yabayeho ariko na none no kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho. Ntabwo bivuze ko ari ukwibuka ngo duhereyo. Ni uguhuza amateka y’aho turi ndetse no kureba uko ejo hazaza twahagira heza kurushaho, tugomba kwigira ku mateka kugira ngo duhuze n’ibyo sosiyete ikeneye uyu munsi.’’

Muzungu Theoneste usanzwe ari na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mwulire, yagaragaje uburyo Umusozi wa Mwulire wari wahungiyeho Abatutsi benshi, ariko baricwa harokoka mbarwa.

Muzungu yanashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu asaba abakiri bato kurangwa n’urukundo, bakirinda amacakubiri n’ibisa na yo kuko byagejeje u Rwanda ahabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richard, yashimiye AOS ku nka yageneye imiryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko zizabafasha mu mibereho yabo.

Yashimiye kandi iyi sosiyete kuba yajyanye abakiri bato kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Mwulire borojwe inka
Imiryango icumi ni yo yahawe inka kugira ngo zibafashe mu iterambere
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richards, yashimiye AOS yatanze inka ku miryango icumi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
AOS yiyemeje kugira uruhare mu kubaka Urwibutso rwa Mwulire
Muzungu Theoneste usanzwe ari Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mwulire ni we watanze ubuhamya bw'ibyabereye ku musozi wa Mwulire
Abakozi ba AOS bashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 27 by'Abatutsi biciwe ku musozi wa Mwulire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .