Ni igikorwa cyabaye ku wa 9 Gicurasi 2025 ubwo abakozi ba AOS bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana.
Munyakazi Jean Bosco uri mu bahawe inka, yavuze ko yishimiye iryo tungo yahawe, arakomze ati “Izabyara maze abana banywe amata, iterambere riboneke mu rugo kandi n’abaturanyi nabo tubahe amata.’’
Bagwaneza Emiliana we yavuze ko iyo nka igiye kumufasha kubona ifumbire, abone amata ateze imbere umuryango we. Ati “Nayishimiye cyane kuko ije isanga inzu baheruka kunyubakira, ubu ubuzima bwanjye bugiye guhinduka bube bwiza.’’
Umuyobozi Mukuru wa AOS, Kevin BC Koo, yavuze ko bagiye i Mwulire kugira ngo bifatanye n’abaho kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abayirokotse.
Yavuze ko nka AOS batanze inka icumi kugira ngo zifashe imiryango yarokotse gukomeza kugira ubuzima bwiza.
Ati “Kwibuka ni igikorwa cy’abantu twese. Ni ukuzirikana amateka yabayeho ariko na none no kwiyemeza ko ibyabaye bitazongera kubaho. Ntabwo bivuze ko ari ukwibuka ngo duhereyo. Ni uguhuza amateka y’aho turi ndetse no kureba uko ejo hazaza twahagira heza kurushaho, tugomba kwigira ku mateka kugira ngo duhuze n’ibyo sosiyete ikeneye uyu munsi.’’
Muzungu Theoneste usanzwe ari na Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mwulire, yagaragaje uburyo Umusozi wa Mwulire wari wahungiyeho Abatutsi benshi, ariko baricwa harokoka mbarwa.
Muzungu yanashimiye Inkotanyi zabohoye Igihugu asaba abakiri bato kurangwa n’urukundo, bakirinda amacakubiri n’ibisa na yo kuko byagejeje u Rwanda ahabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Richard, yashimiye AOS ku nka yageneye imiryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko zizabafasha mu mibereho yabo.
Yashimiye kandi iyi sosiyete kuba yajyanye abakiri bato kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Mwulire.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!