Rwamagana: Abayobozi bambitswe ikanzu y’ubugwari kuko abaturage badatanga mituweli neza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye n’Umukuru w’umudugudu wa Shenga, mu Murenge wa Fumbwe, ho muri Rwamagana, bambitswe ikanzu y’ubugwari kuko abaturage bayobora bagenda biguruntege mu gutanga mituweli.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe mituweli, aba bayobozi bambikiwe ikanzu imbere y’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere, kuko abaturage bayobora bakiri inyuma mu gutanga mitiweli ugereranyije n’ahandi.

Ikaba ari ikanzu yahawe izina rya "Ntamwete"

Umuyobozi w’umudugudu wa Shenga, Gashikazi Alphonse, wambitswe iyi kanzu afite abaturage 125 bamaze kwishyura mitiweli mu baturage 400.

Nyuma yo kwambikwa ikanzu, yabwiye IGIHE ko agiye gukora uko ashoboye afatanye n’abandi bayobozi ku buryo umudugudu we uza mu ya mbere mu gutanga mitiweli.

Ati “Birambabaje cyane kuba umudugudu wanjye ubaye uwa nyuma kandi ntako ntari nagize, gusa ngiye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akagari twongere dushyiremo imbaraga tubakangurire kwishyura.”

Yiyemeje ko mu cyumweru kimwe umudugudu we uzaba uri ku isonga mu bamaze kwishyura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel, yasobanuye ko bemeranyijwe n’abayobozi b’utugari ndetse n’ab’umudugudu, gushyiraho amakanzu abiri azabafasha kuzamura ubukangurambaga.

Akomeza avuga ko ayo makanzu ni iy’ubutwari yambikwa umuyobozi w’umudugudu n’uw’akagari bari imbere mu bukangurambaga bwo gutanga mitiweli. Iy’ubugwari yambikwa uri inyuma y’abandi.

Ati “Bituma n’abaturage bo muri uwo mudugudu bongeramo imbaraga mu kwishyura mitiweli kugira ngo biyambure ya kanzu y’ubugwari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yemeza ko kuba abaturage b’Umurenge wa Fumbwe, bari inyuma mu gutanga mituweli ari ukubera imyumvire ikiri hasi bafite, agahamya ko nk’ubuyobozi bagiye kurushaho kubegera cyane kugira ngo babumvishe ibyiza byo kuyitanga.

Ati “Tugiye gukomeza kubegera urugo ku rugo kugira ngo turusheho kubibumvisha kuko ubusanzwe iyo tubivuga mu muganda no mu bindi bikorwa batwereka ko babyumva ariko ntibishyure”.

Umurenge wa Fumbwe niwo uri inyuma mu kwishyura mitiweli mu Karere ka Rwamagana, aho abamaze kwishyura ari 50%.

Ikanzu y'ubugwari ihabwa abayobozi kuko abaturage babo batatanze mituweli
Yambitswe ikanzu y'ubugwari yitwa 'Ntamwete'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza