00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abaturage 200 barasaba leta kubegurira ubutaka bamaranye hafi imyaka 40

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 September 2022 saa 08:20
Yasuwe :

Abaturage barenga 200 bo mu Karere ka Rwamagana bamaze imyaka hafi 40 batunze ubutaka bari baratijwe na Leta barasaba kubwegurirwa bakanahabwa ibyangombwa byabwo ngo kuko nta handi ho kwerekeza bafite.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022 ubwo abaturage bo mu Murenge wa Muhazi begerwaga n’ubuyobozi bw’Akarere muri gahunda yiswe ‘Komite nyobozi mu baturage’ igamije gusanga abaturage hasi bakabakemurira ibibazo.

Ni gahunda yatangiwe muri Kanama aho komite nyobozi y’Akarere yegera abaturage ku Murenge ikabakemurira ibibazo byiganjemo ibiba bitarakemuwe n’inzego zo hasi.

Ibibazo byakiriwe mu Murenge wa Muhazi ibyinshi bishingiye ku butaka ari na ho hajemo ikibazo cy’abaturage bahawe ubutaka na Leta mu 1983 kugira ngo babubyaze umusaruro, uko imyaka yagiye ishira bagiye babwigarurira bamwe batangira kuburaga abana babo ari na bo babutuyemo kuri ubu.

Mu gihe cyo kubarura ubutaka ngo babwiwe ko bitakunda ko babubabaruraho basaba gutegereza umwanzuro wa leta ngo kuko bari barabutijwe.

Karangwa Pierre Celestin utuye mu Kagari ka Karitutu mu Mudugudu wa Karambo, yavuze ko afite ubutaka bahawe na Leta mu 1983 aho ngo icyo gihe ahantu hahanamye hahawe abaturage kugira ngo bahatere amashyamba, ubwo ngo hatangira igikorwa cyo kwandikisha ubutaka bo ubwabo ntabwo bababaruyeho kuko byavugwaga ko ari ubutaka bwa Leta.

Ati “Ni ikibazo kimaze imyaka myinshi aho abazaga bose batubwiraga ko kizakemurwa mu minsi iri imbere, ushinzwe ubutaka mu Murenge yigeze kutwemerera ko bagiye kubutubarurira banatwaka imyirondoro yacu nyuma batubwira ko na n’ubu bitarakorwa.”

Karangwa avuga ko hari bagenzi babo badikanyije ubutaka bo bahawe ibyangombwa agasaba ko na bo babihabwa ngo kuko ikibazo bafite bagihuriyeho.

Ndayambaje Tharcisse we avuga ko ubwo butaka bamwimiye icyagombwa yabusigiwe n’ababyeyi be kuri ubu akaba yarahateye ishyamba.

Ati “Icyo twifuza ni uko baduha ubu butaka kuko niho ibikorwa byacu biri mu gihe cy’imyaka 40 dufite igihombo kuko gutunga ubutaka butakubaruyeho uwo ari we wese yabugutwara.”

Mugabe Robert na we wabusigiwe n’umubyeyi we yavuze ko niba ubutaka babumaranye imyaka 40 ngo asanga babwegurirwa bamwe bakanatangira kububyaza umusaruro byeruye ngo kuko kuri ubu nta wemerewe kubutanga muri banki ngo abe yabona inguzanyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iki kibazo basanzwe bakizi aho ngo babarura abaturage barenga 200 bafite iki kibazo.

Ati “ Ni ibyari ibisigara bya Leta n’ahantu hari nk’imanga maze Leta igenda ihatiza abaturage kugira ngo bahatere amashyamba, ni ikibazo kizwi rero kuko cyashyikirijwe Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba, bohereje itsinda rishinzwe kubikurikirana rihurirwaho n’ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego.”

Uyu muyobozi yavuze ko basanze ubu butaka ari ubwa Leta barabutijwe. Abaturage ngo bafite uburenganzira busesuye kuri ayo mashyamba aho ngo bemerewe kuyasarura kuko ari ayabo. Ikibazo kiriho ngo ni uko bifuza ko begurirwa ubwo butaka.

Ati “Iki kibazo rero cyagejejwe kuri Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kugira ngo babyigane ubushishozi barebe niba koko ubwo butaka batijwe babwegurirwa kuko babumaranye igihe cyangwa se niba bwasubira mu maboko ya Leta.”

Mbonyumuvunyi kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugura ubutaka bidakorewe imbere y’ushinzwe ubutaka ku Murenge bigakorwa kandi buri wese yamaze gushaka amakuru kuri ubwo butaka.

Inzego z'ubuyobozi mu Karere ka Rwamagana ziganira n'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .