00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abatishoboye bashimye Leta n’abaturanyi babafashije mu bushomeri bwatewe na COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Ukuboza 2021 saa 10:03
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe, bavuze imyato abaturanyi babo ndetse na Leta nyuma yo kubitaho ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda.

Ni icyorezo cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere muri Werurwe tariki ya 14, hahita hashyirwaho guma mu rugo, igabanya abakozi mu bigo bimwe na bimwe.

Bamwe mu baturage baryaga ari uko bakoze umunsi ku munsi bari mu bagowe n’imibereho, binatuma n’abaturuka mu miryango itishoboye babura ibibatunga biba ngombwa ko batangira gufashwa na Leta.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bashimira Leta n’abandi baturage bagiye babafasha kubona ibitunga imiryango yabo mu gihe cya guma mu rugo ubwo ibihe byari bibakomereye cyane.

Mukanyakare Josephine utuye mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko COVID-19 igitangira yabuze akazi kuko abo yakundaga gukorera bahise bahagarikwa.

Ubuzima ngo bwatangiye kuba bubi kugeza igihe Leta yatangiraga gutanga ibiryo.

Ati “Twabanje kubaho nabi mu minsi ya mbere kuko abaduhaga akazi bari bahagaritswe abandi barirukanwa, nyuma rero Leta yadufashije kubona ibiribwa buhoro buhoro ubuzima bugenda bugaruka.”

Mukarusine Liberatha usanzwe utunzwe no gufurira abantu ndetse n’indi mirimo agenda akora mu ngo z’abandi baturage, yavuze ko COVID-19 yamusanze nta mafaranga yizigamye ariko ngo yashimye uburyo Leta yamwitayeho.

Yagize ati “Njye narimbayeho nabi kuko nari nsanzwe nkunda gufurira abantu bakanyishyura abandi bakampamagara nkajya kubakorera isuku mbakatira ibyatsi, nkaharura aho batuye n’indi mirimo yo mu rugo bakanyishyura hagati ya 1000 Frw na 2000 Frw ku munsi.”

Ubwo iki cyorezo cyageraga mu Rwanda ngo yahise atangira kubura akazi ubuzima butangira gusharira ahitamo kwisunga ubuyobozi bw’umudugudu.

Ati “Naragiye mubwira ko byanshobeye ntacyo kurya mfite, bukeye bwaho bahise batanga ibiribwa mfata mu ba mbere, hari abandi baturage nakundaga gufurira nabo bagiye bamfasha kubona ibyo kurya rwose bose ndabashimira cyane.”

Mukarusine yavuze ko iki cyorezo cyamwigishije kwizigamira ku buryo kuri ubu asigaye akorera amafaranga amwe akayaguramo ibyo kurya bizamumaza iminsi we n’abana be babiri, andi akayajyana ku Umurenge SACCO kugira ngo niharamuka hagize ikindi cyorezo kiza kizasange yarizigamiye.

Mukawera Zawadi utuye mu Mudugudu wa Kamanga mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro we avuga ko nyuma y’ubuzima bubi yabayemo muri COVID-19 ngo yahisemo kujya gucuruza ibitoki mu isoko.

Ati “Njye muri COVID-19 ntabwo ibintu byanyoroheye kuko nabayeho nabi kuko ni icyorezo cyaje gitunguranye cyane gisanga ntarizigamiye na gake, Leta yagiye idufasha cyane ikaduha ibiribwa, nyuma ubuzima bwongeye kugaruka nahisemo kujya gucuruza mu isoko, igishoro si cyinshi ariko nibura ubu ndakora bitandukanye na mbere.”

Nzisabira Richard uyobora Umudugudu wa Birembo mu Kagari ka Cyanya yavuze ko ubwo hashyirwagaho guma mu rugo ya mbere hari ibiryo bahawe na Leta byo gufasha imiryango itishoboye ngo bagira n’ibiryo byagiye bitangwa n’abaturage bishoboye mu mudugudu byo kugoboka bagenzi babo.

Yavuze ko nibura mu mudugudu ayobora bari bafitemo imiryango 82 kandi ngo yose yabonye ibyo kurya binyuze mu bufatanye n’abandi baturage.

Abatishoboye bashimye Leta n’abaturanyi babaye hafi mu bihe bya COVID-19 babaha ibyo kurya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .