Rwamagana: Abari bakoze udutsiko two kwiba mu minsi mikuru bafashwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yerekanye itsinda ry’abagabo barindwi barimo abajura batatu, abagurisha ibyo bibye batatu n’undi umwe ushinzwe gukura kode muri telefone na mudasobwa bibye bari bishyize hamwe ngo bibe muri iyi minsi mikuru.

Iri tsinda ryerekanwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukuboza 2020 ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Tariki ya 18 nibwo aba basore bakekwaho ubujura bagiye kwiba mu rugo rw’umugore ukomoka mu Bwongereza utuye mu Murenge wa Kigabiro. Bamwibye ibikoresho birimo mudasobwa, televiziyo nini ya Flat screen n’ibindi bintu bitandukanye.

Abagize iri tsinda biganjemo abagiye bafungirwa iki cyaha bakanakatirwa n’inkiko nyuma bakarekurwa, bavuga ko iki cyaha bagikoreshejwe n’ubusinzi nyuma yo gusura mugenzi wabo bakahanywera inzoga nyinshi bagasinda.

Siborurema Emmanuel ukomoka mu Karere ka Kayonza avuga ko kwiba basaga n’ababiretse ariko ngo ubwo bari basuye mugenzi wabo bakanywa inzoga ngo nibwo bapanze umugambi wo gushakisha amafaranga yo kurya mu minsi mukuru batangira gushaka aho bakwiba muri iryo joro.

Ati “ Twuriye igipangu ubundi twinjiramo. Twabikoze twasinze ariko siko twari dusanzwe, njye nari narabiretse nyuma y’aho mfunguriwe.”

Sinzinkabo Pierre uturuka mu Murenge wa Kabarondo we usanzwe agura ibyo aba bagabo baba bibye nawe akabigurisha n’abandi bantu, na we avuga ko atari ku nshuro ya mbere afungwa ndetse akanakatirwa nyuma yo kwiba gusa agahamya ko yari yarabiretse.

Yavuze ko aramutse agize amahirwe akarekurwa ngo yaba umutangabuhamya mwiza wo kubwira abantu kujya bagura ibyo bafitiye inyemezabwishyu kuruta kugura ibintu n’abantu babyibye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko mu gufata aba bagabo bakekwaho kwiba uyu muturage byagizwemo uruhare n’abaturage.

Yavuze ko uwo mugore akimara kwibwa yahise atanga ikirego muri RIB noneho Polisi na RIB bafatanya gushakisha abamwibye bafata umwe agenda abereka n’abandi.

Ati “Turashimira byimazeyo abaturage ku bufatanye bwiza dufitanye aho baduhaye amakuru tugafata umwe bakaduha andi tugafata undi, turabishima cyane rero tunasaba abaturage gukomeza gufasha inzego z’umutekano kugira ngo tubashe kurwanya ubujura n’ibindi byaha.”

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano ku bintu byabo ngo birinde gutanga icyuho ku bajura.

Muri aba bagabo bafashwe bibye bose uko ari barindwi umukuru afite imyaka 33 naho umuto muri bo afite imyaka 29, bakaba bashyikirijwe RIB kugira ngo bakorwe dosiye bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abafashwe bari bararemye agatsiko ko kwiba mu minsi mikuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .