00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abapolisi n’abayobozi 18 bo mu Karere bari gutyarizwa ubumenyi mu micungire y’intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 July 2022 saa 10:29
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cyo mu Karere gishinzwe Imicungire y’Imbunda Ntoya n’Amasasu (RECSA) n’Icy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR) byatangije amahugurwa ajyanye n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) arebana no gucunga intwaro, gusezererwa mu gisirikare no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu ari gukorerwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana kuva ku wa Mbere, tariki ya 11 Nyakanga 2022.

Yitabiriwe n’abapolisi n’abayobozi 18 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ethiopia, Sudani, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda.

Yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, (DIGP) Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir n’uhagarariye Komisiyo ya AU, Christophe Kayoshe.

DIGP Namuhoranye yavuze ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’amasasu ari byo ntandaro y’amakimbirane no guhungabana k’umutekano w’ibihugu.

Yagize ati “Iterambere rirambye ntirishobora kugerwaho mu gihe nta mahoro n’umutekano. Bumwe mu buryo bwo kubishimangira ni ugukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ryagaragaye ko rikomeje kuba intandaro y’amakimbirane, umutekano muke, iterabwoba, ubujura bw’amatungo n’ibindi byaha bigaragara mu karere.’’

Mu gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro, RECSA yafashe ingamba zitandukanye zirimo amahugurwa ajyanye no kwambura intwaro, gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (DDR) no kunoza imicungire y’imbunda nto n’amasasu.

DIGP Namuhoranye yasobanuye ko mu gushyigikira izi ngamba, Polisi y’u Rwanda yateganyije muri PTS Gishari ahagenewe kubakwa ikigo cyihariye cy’amahugurwa ku mbunda nto n’intwaro zoroheje kandi yizeza ko iki kigo kizafasha mu kongera ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango binyuze mu mahugurwa ahoraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir, yavuze ko iki kigo cyashyizeho umurongo mwiza ngenderwaho ku bijyanye no kwambura intwaro, mu guharanira ko bikorwa bisobanutse kandi bikemura burundu ibitera ikwirakwizwa ryazo mu baturage.

Yagize ati “Amahano aterwa no gukwirakwizwa kw’intwaro nto mu bihugu byacu akomeje guteza impungenge zikomeye. Ihohoterwa rikorwa hakoreshejwe intwaro rikomeje kugaragara cyane mu makuru ya buri munsi. N’ubwo imiterere n’ibihe bishobora gutandukana, imibare y’abahatakariza ubuzima yagiye yiyongera.”

Uhagarariye Komisiyo ya AU, Christophe Kayoshe, yavuze ko amahugurwa azereka abayitabiriye uburyo gucunga nabi imbunda n’amasasu, byagize ingaruka ku burenganzira bwa muntu n’ibikorwaremezo.

Yagize ati “Imicungire mibi y’imbunda n’amasasu ituma bikwirakwira bityo bisaba kugenzura neza no kugena uko imbunda zikurikiranwa cyane cyane nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe. Bifasha mu gukumira ko intwaro zigera mu maboko y’abatemerewe kuzikoresha n’abo mu mitwe y’iterabwoba.

Yakomeje avuga ko “Ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’intwaro nto kirakomeye ku makimbirane yo ku mugabane wacu aho imitwe y’iterabwoba yagiye ibona intwaro binyuranye n’amategeko.’’

Yagaragaje ko hashyizweho uburyo bufasha ibihugu bigize uyu muryango bihura n’ibibazo bituruka ku ikwirakwizwa ry’intwaro mu gushyigikira ubushobozi bw’imicungire y’intwaro n’amasasu no guharanira ko ibyo mu Karere byagira ubushobozi bwo gucunga intwaro.

Hasabwe ko hakongerwa imbaraga n’uburyo buhuriweho muri ibyo bihugu no mu nzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ko abo mu mitwe y’iterabwoba babona intwaro.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, (DIGP) Felix Namuhoranye, yavuze ko ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’amasasu ari byo ntandaro y’amakimbirane no guhungabana k’umutekano w’ibihugu
Aya mahugurwa y'iminsi itanu ari gutangirwa mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS-Gishari) mu Karere ka Rwamagana
Abapolisi n’abayobozi 18 bo mu bihugu bitandukanye bari guhugurwa ku micungire y’intwaro, gusezererwa mu gisirikare no gusubizwa mu buzima busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .