Rwamagana: Abantu bitwaje intwaro bishe Pasiteri Bapfakurera, abandi basiga babaziritse

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Ahagana saa moya zishyira saa mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere, abagizi ba nabi bagera ku icyenda bitwaje intwaro bateye umudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, bica umuntu umwe abandi batatu basiga babaziritse.

Uwishwe ni Bapfakurera Théoneste, wari umugabo wubatse ufite abana bane. Akaba yari Pasiteri mu itorero Hope of Jesus ariko ryari rimaze iminsi ridakora kuko ryari mu nsengero zafunzwe kuko zitujuje ibisabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yabwiye IGIHE ko abaturage babahamagaye bababwira ko hari abagizi ba nabi babateye bitwaje imbunda ariko harimo n’iz’ibipupe, kuko haje no kuboneka igipupe cy’imbunda bahataye.

Yavuze ko abo bafashe bari abantu batanu bakicamo umwe ari we Bapfakurera, basanze muri ’boutique’, batatu bakababoha naho umwe ari na we nyiri iyo boutique babashyizemo akihisha muri ’Comptoir’.

Ati “Bari abantu bagera nko ku icyenda, usibye telefoni bagiye baka abantu kugira ngo badahita baterefona ngo batange amakuru, urebye nta kindi batwaye. Byari nk’umugambi gusa wo kwica”.

Bahati avuga ko ikigaragara ari uko aba bagizi ba nabi barashe n’isasu kuko ubuyobozi, Polisi na RIB, bahageze bakahasanga igitoyi cy’isasu rya pistolet, urebye barashe nko mu kirere, barangiza bakanahasiga igipupe cy’imbunda.

Uyu muyobozi avuga ko ibikorwa nk’ibyo bitari biherutse kuko umutekano wari usanzwe uhari. Ikindi ni uko abo bagizi baje baturutse ahandi kuko nta muturage mu bo bahuye wabamenye.

Ati “Abaturage ngo babonaga batabazi kuko ngo harimo abipfutse n’abambaye ‘mask’ bigaragara ko ari nk’umugambi bari bateguye, hari uwo bashaka kwica. Bamaze kubikora bahita bagenda, abababonye bavuga ko banyuze mu nzira yambuka i Masaka”.

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ubuyobozi, polisi na RIB, baganirije abaturage babasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe babona hari abantu bashobora kuza mu mudugudu cyangwa aho batuye batizeye bagatanga amakuru.

Umurambo wa Bapfakurera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma naho abagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .