Rwamagana: Abantu 47 bajyanwe mu bigo ngororamuco kubera kutubahiriza ingamba zo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Abaturage 47 biganjemo abafatiwe mu tubari, bajyanywe mu bigo ngororamuco abandi 104 bacibwa amande angana n’ibihumbi 945 Frw, nyuma yo kurenga ku mabwiriza agamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Aya mabwiriza yatangajwe tariki 21 Werurwe 2020 ndetse agahita anatangira gushyirwa mu bikorwa avuga ko “ Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.”

Anavuga ko ibikorwa byose bihurirwamo n’abantu benshi byahagaritswe birimo insengero, ubukwe, siporo, utubari n’ibindi.

Mu cyumweru kimwe gishize aya mabwiriza atanzwe mu Karere ka Rwamagana hafashwe abaturage 47 bayarenzeho bajyanwa mu bigo ngororamuco, aho bamaze iminsi itanu bigishwa, benshi mu bafashwe bafatiwe mu tubari two muri uyu mujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab aganira na IGIHE yagize ati “Mu bigo ngororamuco ni aho twigishiriza abantu bose batannye batagororotse, tubajyanayo rero bakamarayo iminsi mike nk’itanu tukabigisha bagasubira iwabo, abajyanyweyo bafashwe muri iki gihe.”

Mbonyumuvunyi yanakomoje ku bandi baturage 104 bafatiwe mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi butemewe muri iki gihe birimo nk’abacuruzaga inzoga n’ibindi bikorwa bitemewe muri iki gihe bagacibwa amande angana n’ibihumbi 945 Frw.

Kugeza ubu abantu 54 nibo bamaze kugaragarwaho n’iki cyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus. Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abarwayi bahuye n’abandi bantu 1200, abarenga 900 bamaze gukurikiranwa harebwa niba bataranduye.

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka bigoranye bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko hari abaturage barimo kwigishirizwa mu bigo ngororamuco kubera kurenga ku ngamba zo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .