Rwamagana: Abana bane barohamye mu kiyaga barapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 02:13
Yasuwe :
0 0

Abana bane bo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, barohamye mu kiyaga cya Gatoki ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi, bitaba Imana.

Ikiyaga cya Gatoki gihuza Umurenge w Gahengeri n’uwa Nzige yo mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Gahengereri, Muhinda Augustin, yabwiye Radio Rwanda ko abo bana bapfuye nyuma yo kujya mu kiyaga gutwara ubwato ubwo bari bagiye kuvoma.

Ati “Amakuru twayamenye ku mugoroba w’ejo saa Kumi n’ebyiri. Abaturage bahamagaye ko hari abana baguye mu kiyaga, inzego z’umutekano n’iz’ibanze twaratabaye, tuhageze dusanga abana baguye mu kiyaga, hanyuma tuza kubakuramo turabarohora, bari bapfuye.”

“Imvano yabyo, abana bari bagiye kuvoma, bageze aho bavomera ku isoko, baribwira ngo bajye mu bwato bwari haruguru ku kiyaga, aho abantu baroberaga [kuri ubu bidakorwa kubera ibihe bya COVID-19], bageze hagati mu kiyaga ubwato burarohama, buhita bwihindukiza bagwa mu mazi. Hari undi wa gatanu wari wasigaye ku nkombe, ni we waje gutabaza.”

Muhinda Augustin yavuze ko imirambo y’abo bana yahise ijyanwa mu bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe ishyingurwa kuri uyu wa Gatandatu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahengeri buvuga ko umuntu wari usanzwe aroba amafi mu Kiyaga ari we waharindaga, ariko muri ibi bihe bya Coronavirus abantu bari barabujijwe kujya muri icyo kiyaga.

Ati “Turakangurira ababyeyi kuguma hafi y’abana muri ibi bihe batari mu ishuri, bakabigisha, niba umwana agiye kuvoma ikimujyanye agende agikore, nakirangiza agaruke mu rugo. Ikindi tugiye gukora ni ukubwira nyiri kiriya kiyaga gukomeza kugicungira umutekano.”

Abana bane bapfuye bari hagati y’imyaka irindwi na 16. Bari bagiye ku isoko ahagana saa Kumi n’imwe, bajya mu bwato hafi saa Kumi n’imwe n’igice.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .