Ibi byagaragajwe n’abaturage bo mu gasantere ka Ntunga kabarizwa hagati y’Imirenge ya Mwulire n’uwa Munyiginya yo mu Karere ka Rwamagana.
Mu rukerera rwo ku Cyumweru nibwo ku muhanda wa kaburimbo ahazwi nka Cyimbazi inzego z’umutekano zaharasiye umusore w’imyaka 22 wari wuriye imodoka ari gupakurura amakaro, nyuma y’aho yarwanyije izi nzego ndetse akanakomeretsa umwe.
Nyuma yahoo, ubuyobozi bw’Akarere bwagiye kuganiriza abaturage bubasaba kureka ibi bikorwa by’ubujura cyane cyane ku rubyiruko, aho rwabwiwe ko hari amahirwe menshi y’aho rwakura akazi habegereye harimo igice cyahariwe inganda n’ibindi bikorwa bya Leta biri kubakwa muri iyi mirenge.
Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo maze babwira ubuyobozi ko kuba nta matara yo ku muhanda ahari n’ubwiyongere bw’abana b’inzererezi mu gasantere ka Ntunga biri mu byatije umurindi ubu bujura.
Kagabo Evariste yagize ati “Hari ikibazo cy’amabandi agendana ibyuma akunze kwikinga hariya ku muhanda ahantu hari umwijima, niba byashoboka rero hashyirwa amatara ndetse hakanakazwa amarondo igihe cyose umuntu akisanzura.”
Munyemana Lambert we yabwiye ubuyobozi ko babangamiwe n’ikibazo cy’abana b’inzererezi bakunze kugaragara i Ntunga aho bamwe biba abandi bagateza umutekano muke.
Ati “Dufite ikibazo cy’abana b’inzererezi ku isoko rya Ntunga, baherutse gukubita umwe mu rubyiruko rw’abakorerabusha baranamukomeretsa rero turifuza umutekano kuri ririya soko.”
Undi muturage yavuze ko bafite ikibazo cy’abantu b’abatekamutwe birirwa bakina ikarita bagasaba abaturage gushyiraho amafaranga bikarangira bayabariye babasaba kubafasha bakabarwanya ngo kuko nabyo biri mu bituma urubyiruko rwinshi ruraruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yijeje aba baturage ko ibibazo bavuze bigomba gukemurwa vuba na bwangu, ku kibazo cy’ahagaragara umwijima ku muhanda yavuze ko hatangiye gushyirwaho amatara ku mihanda mu minsi mike cyane bakaba bazacana umwijima ukagenda abantu bakagenda mu muhanda bisanzuye.
Ku kibazo cy’abana bo ku muhanda bagaragara mu isoko rya Ntunga yagize ati “Twazanye imodoka turabapakira turabajyana tubajyana kuri mu bigo by’inzererezi turabigisha, dutumira n’ababyeyi babo baraza barandika, bandika ko buriwese agiye gukurikirana umwana we yakongera gusubira mu muhanda akazabihanirwa.”
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ikibabaje ari uko nta mwana w’impfubyi babonyemo, basanze abana bose bafite ababyeyi bose ahubwo bimwe mu bituma batoroka iwabo bakigira kwibera ku mihanda ari amakimbirane yo mu miryango.
Ati “ Twagiye tubonamo uvuga ngo papa yatandukanye na mama none Mukadata yirirwa ankubita, ubwo twazanaga ababyeyi bombi bagahita basinya ko bagiye kumubungabunga, abandi ukumva ngo Mama ni umusinzi yirirwa yasinze inzara ikanyica, nta mwana w’impfubyi urimo ubwo ababyeyi nibadahinduka tuzabibahanira kuko hari amategeko arabyemera.”
Ubuyobozi bwa Polisi bwijeje abaturage ko ikibazo cy’ubujura bugiye kugihagurukira, bubasaba kujya batangira amakuru ku gihe n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!