Rwamagana: Abakora uburaya bashishikarijwe kumenya amategeko abarengera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 22 Ukwakira 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Abakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rwamagana bashishikarijwe kumenya amategeko abarengera kuko byabafasha mu gihe bahohotewe.

Ibi babigaragarijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2020 ubwo basobanurirwaga itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda mu gihe byemejwe na muganga hashingiye ku bintu byagaragajwe byemerera umuntu gukuramo inda.

Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo yaryo 125, ivuga ko kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba yaratewe inda n’uwo bafitanye isano rya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ku bakora umwuga w’uburaya bagaragaje ko iri tegeko batari barizi bavuga uburyo bahohoterwa, abandi bagafatwa ku ngufu ariko kuko badasobanukiwe n’amategeko bamwe bagakuramo inda bikarangira babifungiwe.

Umuyobozi w’Abakora uburaya mu Karere ka Rwamagana bazwi nk’Indangamirwa, Uwase Vestine, yavuze ko iri tegeko batari barizi ariko ubu ngo bamenye uburenganzira bwabo naho bashobora kuryifashisha mu gihe bibaye ngombwa.

Ati “Hari ukuntu uhura n’umuntu akagufatiraho icyuma cyangwa mukemeranya ko ari bwambare agakingirizo bikarangira atakambaye urumva haba hajemo kutubahiriza amasezerano bikarangira aguteye inda mutabyumvikanye, undi akaba yanagufata kungufu ntumenye itegeko ryakurengera.”

Yakomeje avuga ko hari abakora uyu mwuga benshi bagiye bafungwa bazira gukuramo inda nyamara ngo bari kujya kwa muganga bakagaragaza ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo.

Dushime Rosine uhagarariye abakora uyu mwuga mu Murenge wa Munyaga we yavuze ko iri tegeko rizafasha abakobwa benshi ngo kuko hari ubwo bahohoterwa.

Ati “Rigiye kuturengera bitewe n’akazi dukora, hari ubwo uba uri kumwe n’umugabo akagufata ku ngufu wajya no kuregera inzego z’ibanze ntibaduhe agaciro ngo kuko dukora umwuga w’uburaya, hari na bagenzi bacu bagiye bafungwa kubera gukuramo inda babaga batwaye zikabangamira ubuzima bwabo. Ubu badusobanuriye ko tuzajya tugana abaganga bakadusuzuma bakareba igikwiriye.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri HDI, Sesonga Christopher, we avuga ko mu iteka rya minisitiri harimo icyiciro cya kabiri cy’abantu basambanywa ku gahato, aba bakaba banarimo n’abakora umwuga w’uburaya rimwe na rimwe basambanywa ku gahato bagahitamo gukuramo inda mu buryo bwa magendo bwanabaviramo no kubahitana.

Ati “Iyo urebye gusambanywa ku gahato harimo ibika bine, icya mbere ni igihe umuntu akoresheje imbaraga, icya kabiri ni igihe umuntu yakoresheje amayeri akamushyirira nk’igisindisha mu cyo kunywa, icya gatatu ni igihe umuntu yagukangishije ikintu runaka harimo n’amafaranga ndetse n’abantu bakangisha ububasha.”

Yakomeje avuga ko ibyo byose iyo bibaye akagana abaganga bamufasha cyane cyane iyo iyi nda yamuguye nabi agafashwa mu kuyikuramo mu gihe bigaragara ko yamuteza ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yavuze ko amahugurwa nk’aya abafasha mu gutuma abaturage bamenya amategeko haba hari n’uwabahohoteye bakabivuga kugira ngo bahanwe.

Abakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rwamagana bashishikarijwe kumenya amategeko abarengera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .