Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru, berekanye uko kwikura mu bukene bishoboka mu gihe wowe ubwawe wabigizemo uruhare, ukiha intego yo kwizigamira.
Bagwaneza Lucie w’imyaka 48 utuye mu Mudugudu wa wa Buyanja mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya, ni umwe mu bahinduriwe ubuzima na VUP nyuma yo kumukura mu bukene bukabije bwatumaga arya ari uko yaciye inshuro.
Bagwaneza yavuze ko yapfushije umugabo mu 2015 amusigira abana babiri. Mu 2016 yaje kubona akazi muri VUP atangira ahembwa ibihumbi 18 Frw buri kwezi.
Aya mafaranga ngo yizigamiragaho ibihumbi 10 Frw andi akaba ariyo akoresha. Yaje kugeza ibihumbi 80 Frw ahitamo kuyashora mu buhinzi.
Yakodesheje umurima ahinga ibigori aza gukuramo ibihumbi 900 Frw, akomeza guhinga ari nako yizigamira mu matsinda.
Yavuze ko yaje kugura imirima ibiri harimo uwo yaguze mu 2018 n’undi yaguze mu 2021 byose abikesha amafaranga yakuye muri VUP.
Kuri ubu uyu mugore avuga ko ageze mu cyiciro gishimishije aho abasha guhinga ibigori, imyumbati, ibijumba byose akabikuramo amafaranga menshi. Afite itsinda yizigamiramo 8000 Frw buri cyumweru.
Gatambara Laurent wahoze aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, yavuze ko yaje guhabwa akazi muri VUP bituma aguza ibihumbi 100 Frw yongeraho amafaranga yakoreraga, bituma yubaka inzu y’amabati 12.
Nyuma yarayivuguruye yubaka iy’amabati 40 byose abikesha amafaranga yakuye muri VUP.
Gatambara yavuze ko nyuma y’igihe gito yahawe Girinka ayifata neza, aza no kwitura. Kuri ubu ngo afite inka ebyiri nziza kandi zibasha kumuha umusaruro mwiza.
Yavuze ko yafashe indi nguzanyo kugira ngo yiteze imbere kurushaho.
Nyiramafayina Cesarie ufite imyaka 84, yavuze uburyo VUP yamufashije kuva mu bukene bukabije yabarizwagamo, yifashishije amatsinda yashyizwemo.
Kuri ubu yabashije kwiyubakira inzu, agura ihene, yubaka ubwiherero ndetse atangira no kwizigamira muri Ejo Heza.
Ati “ Abayafata bakayanywera nabagira inama yo kubireka bakajya mu matsinda bakagurizanya bakabona amafaranga bakiteza imbere. Kujya mu matsinda kandi byamfashije kwegerana n’abandi kuko nari umwe ariko ubu bateranira iwanjye bakamara irungu.”
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze,LODA, Rwahama Jean Claude, yasabye abagenerwabikorwa gukoresha neza amafaranga bahabwa bakiteza imbere, bazirikana ko nyuma y’imyaka ibiri bagomba gucuka
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yashimiye abikuye mu bukene, avuga ko ari ibyerekana ko gukora ukigira bishoboka.
Kugeza ubu mu Karere ka Rwamagana habarurwa ingo 3 124 zikora imirimo inyuranye muri VUP aho zibarizwamo abanyamuryango 8695.
Abagenerwabikorwa bakora imirimo y’amaboko muri VUP ni 556, abakora imirimo yoroheje ni 366 abakora mu marerero ni 339.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!