00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abagore 800 bagiye guhabwa inguzanyo zitagira ingwate

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 August 2024 saa 08:41
Yasuwe :

Abagore 800 bo mu mirenge itatu yo mu Karere ka Rwamagana basanzwe bakora ubucuruzi bagiye guhabwa inguzanyo zitagira ingwate nyuma yo kwigishwa uko bakora ubucuruzi bw’ibicanwa birengera ibidukikije hanabungwabungwa umuryango.

Ni amafaranga bazahabwa nyuma yo guhabwa amahugurwa na Empower Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse na banki zirimo Urwego na Coopedu Plc. Abazahabwa aya mafaranga ni abagore bo mu mirenge ya Fumbwe, Kigabiro na Muhazi.

Empower Rwanda yahuguye abo bagore 800 ku bijyanye n’ibicanwa bigezweho birengera ibidukikije ndetse inabahuza n’ibigo by’imari kugira ngo bahabwe inguzanyo nta ngwate zifashishwa mu guteza imbere imishinga yabo mito.

Buri mugore azafashwa gukora umushinga muto awujyane muri banki hanyuma banki imuhe amafaranga yo gukora uwo mushinga urengera ibidukikije unatanga ibicanwa mu rugo.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, yavuze ko bateguye uyu mushinga bagamije guteza imbere umugore kugira ngo agabanyirizwe imvune n’umwanya yataga ajya gushaka ibicanwa nabyo byangiza ikirere.

Yavuze ko bifuza ko mu ngo hakoreshwa ibicanwa bicye bikazafasha umugore wo mu cyaro kubona umwanya uhagije wo gushaka amafaranga yunganira imibereho y’urugo.

Ati "Indi mpamvu ni ukurengera ubuzima bw’umugore kuko ari we wirirwa muri ya myotsi, ubuzima bwe buba buri mu kaga bishobora kugabanya igihe cye cyo kubaho, uyu mushinga uje kurengera umugore mu buryo bwuzuye"

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rwamagana bishimiye uyu mushinga bavuga ko ugiye kubafasha kwiteza imbere bakanakirigita ku mafaranga, abenshi bavuze ko kandi bagiye gukoresha aya mafaranga mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye aho guhora mu buzima bw’akazi ko mu rugo harimo ni kwirirwa bashaka ibicanwa.

Kankindi Vestine ni umuturage wo mu Murenge wa Fumbwe yavuze ko ibyo bigishijwe bigiye kubafasha mu kwiteza imbere no guhindura imyumvire mu bijyanye no kumenya no kurengera ibidukikije hagamijwe iterambere ry’umugore n’urugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abagore babonye aya mahugurwa kuba inyangamugayo mu kwishyura amafaranga bazahabwa kandi bakanayabyaza umusaruro.

Ati "Mugane ibigo by’imari kandi mube inyangamugayo, ubuyobozi bw’Akagari buzagusinyira bigere ku Murenge uhabwe inguzanyo ukore neza kandi wishyure, unatere imbere"

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakorera mu turere tubiri turimo Rwamagana na Gasabo, ukazaterwa inkunga na Energy 4 Impact na Mercy Corps. Kugeza ubu abagore barenga 2000 ni bo bamaze guhugurwa.

Umuyobozi wa Empower Rwanda, Kabatesi Olivia yavuze ko aba bagore 800 bazabafasha kubona inguzanyo zitagira ingwate
Umwe mu mishinga beretswe bakora harimo no gucuruza imbabura zirengera ibidukikije
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yasabye abahawe inguzanyo kuzaba inyangamugayo mu kwishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .