Rwamagana: Abafungiwe ibyaha bya Jenoside basabiye imbabazi mu ruhame barimo uwemeye ko yishe Sebukwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Werurwe 2019 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Abagororwa 41 bafungiye muri gereza ya Nsinda bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye imbabazi mu ruhame imiryango biciye nyuma y’imyaka myinshi barinangiye.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, ahahurijwe abagororwa 41 bagize uruhare muri Jenoside, imiryango 60 irimo abacitse ku icumu n’imiryango y’abakoze Jenoside.

Ni ku bufatanye n’umuryango w’ivugabutumwa mu magereza yo mu Rwanda, Prison Fellowship Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS.

Byatangiye abagororwa benshi bandika amabaruwa basaba imbabazi nyuma y’igihe barinangiye batemera ko bakoze Jenoside, harimo n’abakatiwe n’inkiko Gacaca bigateranya imiryango izi ko barenganyijwe, nyamara nyuma y’imyaka isaga 20 bemera ko babikoze.

Banzubaze Deo wari waranze kwirega, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yishe abaturanyi be babiri abaziza ko ari Abatutsi, asaba imbabazi imiryango yabo n’umuryango we kuko atigeze awemerera ko yakoze ayo marorerwa.

Umuhungu we wari muto ubwo Jenoside yakorwaga, yavuze ukuntu yari yarijunditse abaturanyi abaziza ko bafungishije Se arengana.

Ati “Narinziko papa arengana kuko imyaka yose ishize ntabwo yigeze atwemerera ko yakoze iki cyaha, twarabimubazaga agatsemba akavuga ko abeshyerwa. Byatumye nijundika aba baturanyi bacu mvuga ngo bafungishije papa, ariko ubu menye ukuri kandi mbasabye imbabazi ku bw’icyaha papa yabakoreye.”

Undi wasabye imbabazi ni Munyambo Ildephonse wahoze ari umucuruzi ukomeye akaba n’umuyobozi mu ishyaka MRND muri Rwamagana. Ari mu bayoboye ibitero byinshi byishe Abatutsi mu yahoze ari Komini Rutonde.

Yavuze ko ubwo uyu muryango w’ivugabutumwa mu magereza wamuhuguraga kimwe n’abandi bakoresheje ijambo ry’Imana, yumvise agize ukwicuza bitewe n’ibyo bakoreye abaturanyi, inshuti n’abavandimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Nsabye imbabazi Abanyarwamagana bose babuze ababo kubera njyewe kuko nayoboraga bariyeri nyinshi, ikindi nsabye imbabazi abo mu muryango w’umusaza Rubombeka, naramutanze baramwica muziza ko yari umututsi kandi atari anafite imbaraga zo kundwanya.”

Munyambo yakomeje ashimira abahagaritse Jenoside kuko batabakoreye nk’ibyo bakoreye abandi banyarwanda, ahubwo bakabahuza bakabasaba imbabazi.

Bazatsinda Esron wasabye imbabazi imiryango igera kuri itanu yiciye abayo, avuga ko ajya gufungwa umuryango we wari uzi ko arengana kuko atigeze yemera icyaha na rimwe.

Ati “Mfungwa sinabwiye umuryango wanjye ukuri, bari baziko ndengana gusa nyuma yo kwigishwa naje guhinduka mpitamo gusaba imbabazi abo niciye nkanabwiza ukuri umuryango wanjye.”

Rutayisire Evariste wiciwe umubyeyi we na Bazatsinda, yavuze ko aruhutse ubwo yumvise ko nibura yemera ko yishe umubyeyi we nyamara yari anamubereye Sebukwe.

Ati “Yamusanze mu nzu amutwikiramo kandi yari yaranamushyingiye umukobwa we, muri Gacaca yarabihakanaga ku buryo byanaduteje ikibazo n’abo mu muryango we bavuga ko tumubeshyera, none arabyemeye ndamubabariye bimvuye ku mutima.”

Umuyobozi w’Umuryango ukora ivugabutumwa mu magereza, Bishop Gashagaza Deo, yavuze abagororwa n’ababababariye bateye intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge.

Ati “Kugira ngo umuntu abe amaze imyaka irenga makumyabiri afunze hanyuma yemere icyaha nyuma, ni ibintu bisaba urugendo rwo mu mutima. Gusaba imbabazi rero mu ruhame ni ubutumwa bukomeye bufasha imiryango ku mpande zombi mu kwiyunga.”

Umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Mukayiranga Laurence, yavuze ko gusabira imbabazi mu ruhame ari uburyo bwiza bwo kwigisha umuryango nyarwanda kubabarirana no kubana neza.

Yavuze ko hakiri imiryango myinshi ifite ababo bafunzwe banze kwemera icyaha ariko nyuma bakwigishwa bakabyemera, bigakura imiryango mu rungabangabo.

Kuva 1995 ngo abagera ku bihumbi 45 bigishijwe gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, naho kuva mu 2015 abarenga ibihumbi 10 000 banditse basaba imbabazi imiryango biciye ababo nyuma yo kuganirizwa ibyumweru bitatu n’uyu muryango w’ivugabutumwa.

Gereza ya Nsinda ifite abagororwa 600 bamaze guhurizwa mu ruhame n’imiryango biciye bakayisaba imbabazi, bakazisaba n’abaturage bose muri rusange.

Munyambo Ildephonse wari umucuruzi ukomeye cyane akaba n'umuyobozi muri MRND ari mu basabye imbabazi abo yiciye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza