Rwakunda uregwa hamwe na Caleb Rwamuganza, yatanze ingwate y’inzu ya miliyoni 100 Frw ngo arekurwe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Nyakanga 2020 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra, yabwiye urukiko ko nta kosa na rimwe yigeze akora mu kugura inzu yahombeje leta arenga miliyari 2 Frw, ko ahubwo akwiye kurekurwa kuko ariwe wakoze ibishoboka byose kugira ngo leta idahendwa, kandi ko afite impamvu z’uburwayi budakira bwari bukwiriye gushingirwaho akarekurwa.

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu rwasubukuye urubanza ruregwamo abantu batanu barimo Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra).

Mu bandi baregwa kandi harimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imyubakire (RHA), Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse na Rusizana Aloys, umushoramari wagurishije inzu na Leta ari nayo ntandaro y’ibyaha bashinjwa.

Ubushinjacyaha bubarega guhombya leta amafaranga asaga miliyari 2 Frw, ubwo hagurwaga inzu yishyuwe 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

Mu iburanisha rya none mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Umwunganizi mu mategeko wa Rwakunda, yavuze ko iyo aza kuba yarumvikanye na ba nyiri nzu kugira ngo bahombye leta, ntiyari kuba yarasabye ko hakorwa igenagaciro ryayo.

Ikindi Umwuganizi yagaragaje ni uko yavuze ko ibiganiro bya mbere byayobowe na Rwakunda byananiranye kuko yananiwe kumvikana na ba nyiri nzu.

Ngo iyo aza kuba ari mu kagambane, imishyikirano yo kugura iba yararangiye ku munsi wa mbere, bityo kuba ibiganiro byarananiranye, nta mugambi yari arimo. Ikindi ni uko ngo ibiganiro bya kabiri byagiye kuba, amaze kujya mu Mujyi wa Kigali agakora igenzura rigereranya inzu maze mu biganiro bya kabiri bagera kuri miliyari umunani.

Ibiganiro bya gatatu ngo ntabwo Rwakunda yigeze abiyobora kuko yabivanyweho bikayoborwa na Caleb Rwamuganza.

Ikindi ngo Rwakunda nta nama n’imwe ijyanye n’amasoko yo muri Rwanda Housing yigeze yitabira ndetse amaserano yo kugura iriya nzu, yabaye atakiri Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, bityo ko iyo aza kuba ari mu kagambane, aho yari kuba ari hose yari kugira uruhare mu kubikurikirana.

Ikindi ni uko amasezerano nayo ubwayo atariwe wayakoze kuko ngo yavuye muri Mininfra akajya muri Rwanda Housing.

Rwakunda yavuze ko we icyo yakoraga, yari yabisabwe n’abayobozi be, aho yagombaga gukusanya amakuru yazashingirwaho mu kugura iriya nzu. Yavuze ko mu gihe isoko ryatangiwe, atari akiri umukozi wa Mininfra.

Rwakunda yavuze ko yumva neza ko ibyo yagombaga gukora yabikoze neza.

Me Umulisa Alice uri mu bunganizi ba Rwakunda, yavuze ko umukiliya we arwaye indwara idakira y’igufa ryo mu mugongo bityo bikwiriye gushingirwaho arekurwa akaburana ari hanze. Yavuze kandi ko yatanze ingwate ifite agaciro kangana na miliyoni 100 Frw kugira ngo arekurwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rwakunda akwiye gukomeza gufungwa kuko yagiye mu mishyikirano inyuranyije n’amategeko, ari nayo yafatiwemo ko iyo nzu yagurwa miliyari 9.8 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rwakunda adahakana ko yagiye muri izi nama, kandi ko zinyuranyije n’amategeko y’amabwiriza ya Minisitiri agenga uburyo imishyikirano ikorwa.

Bwavuze ko yagiye muri ibyo biganiro atari akwiye kubijyamo ahubwo ko byagombaga gukorwa n’akanama gashinzwe amasoko muri Rwanda Housing Authority bityo ko byari binyuranyije n’amategeko.

Buvuga ko kuba Rwakunda yarayoboraga inama zijyanye no kugura iriya nzu, kandi atabifitiye ububasha bigaragaza akagambane ke mu guhendesha leta.

Christian Rwakunda yatanze ingwate y'inzu ya miliyoni 100 Frw kugira ngo arekurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .