Ruzigamanzi wafungiwe muri Uganda azira kwitwa Umunyarwanda yaburiye abajya gushakirayo imibereho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ruzigamanzi Félicien wagiye muri Uganda agiye gushaka akazi akaza gufatwa na Polisi y’icyo gihugu agafungwa azira kuba Umunyarwanda, yaburiye abagitekereza kujya gushakirayo imibereho ko bahitamo gukorera mu Rwanda kuko rufite amahoro.

Ruzigamanzi ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu Mudugudu wa Murisanga mu Kagari ka Ntoma mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Uganda muri Nyakanga 2018 agiye gushakayo akazi nyuma yuko yari amaze kwibwa igare ritari irye.

Yagiye afite umugambi wo gukorera ibyo kuryishyura yabibona akigarukira mu Rwanda.

Ati “Icyatumye njya gukora muri Uganda nari ngiye gushaka amafaranga. Njye banyibye igare bimaze kuba ntinya gusubira mu rugo, ndavuga nti reka njye gushaka akazi nkorere igare ry’abandi ninyabona ngaruke, nibwo buryo nagiyemo.”

Yahise abona akazi ahitwa Ntungamo muri Uganda aho yakoraga ibisharagati bakoreramo ubukwe.

Ubwo yari mu kazi ku wa 2 Ukwakira 2019 yabonye abapolisi bo muri Uganda baje kumufata bamubwira ko nta Banyarwanda bashaka mu gihugu kuko bagomba gusubira iwabo.

Uyu musore wafunzwe amezi abiri avuga ko nyuma yo kumufata bamusanze aho yakoreraga, yabajije impamvu afunzwe bakamubwira ko azira kuba ari Umunyarwanda.

Ati “Uburyo nafashwemo, njye bansanze ahantu nari ndi gukora barantwara, baramfunga ndabaza nti kubera iki mumfunze bati ndi ‘Umunyarwanda turashaka ngo usubire iwanyu’.”

Aho yari afungiwe ngo harimo abantu benshi batsindagiyemo, barimo n’abandi Banyarwanda.

Ati “Narahageze banyinjiza mu kizu kirimo sima ndaryama ariko nubwo twaryamaga twari turi benshi kugira ngo ugeremo kuryama baguhagararaga hejuru; kugira ngo uryame mu bandi na bagenzi bawe bakaguhagarara hejuru bakakubyiniraho ukajyamo ukaryama.”

Avuga ko kurya kwari ugukora inshuro imwe ku isahani ibyo uzamuye ukararira ibyo, ukazongera kurya ku gicamunsi cy’umunsi ukurikira.

Ati “Kurya nta kwari kuriho, kurya twaryaga saa kumi gusa, ni umutsima wamiraga rimwe gusa, ukaba urarangije.”

Mu gihe yamaze ngo bamugejeje mu rukiko bavuga ko bashaka kubafunga bagasubira iwabo kandi ko badashaka Abanyarwanda muri Uganda. Icyo gihe ngo yemeye ko ari Umunyarwanda bamukatira igifungo cy’amezi abiri.

Avuga ko ubuzima bwari bumeze nabi kuko yakubitwaga, agahingishwa, agakoreshwa n’imirimo y’imbaraga irimo guterura ibiti ku buryo icyo atashoboraga yakubitwaga kugeza agikuye ku itaka.

Mu butumwa atanga ku bagitekereza kujya muri Uganda yavuze ko bakwiye kuguma mu Rwanda bagakorera mu gihugu gitekanye.

Ati “Ubutumwa mbaha nagira ngo u Bugande babureke bagaruke mu gihugu cyabo kubera ko gifite amahoro.”

Mu buzima bw’akazi atarafatwa ngo afungwe avuga ko yari yakabonye nubwo atahembwaga neza uko abyifuza.

Nyuma yo kwemera ko ari Umunyarwanda, agakatirwa amezi abiri yasoje igifungo, bamusubiza kuri Polisi ya Ntungamo ashyirwa muri gereza aho yamaze iminsi ine mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Ku wa 26 Ugushyingo 2019 nibwo yashyizwe mu modoka yamugejeje ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Kuva mu myaka isaga ibiri ishize, Abanyarwanda bakorera n’abatemberera muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda, bamwe barakubiswe, banakorerwa iyicarubozo rikomeye ryabasigiye ubumuga budakira bwaviriyemo bamwe kuva mu mubiri.

Agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda ni ingingo imaze imyaka isaga ibiri igarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye. U Rwanda rwagaragaje ko imiterere y’iki kibazo ishingiye ku ngingo zirimo guhohotera Abanyarwanda bikozwe n’inzego z’umutekano za Uganda no gushyigikira imitwe y’abarwanyi igerageza guhungabanya umutekano w’igihugu irimo RNC na FDLR.

Ruzigamanzi Félicien yaburiye abashaka gukorera ingendo muri Uganda kubihagarika bakaguma mu gihugu gitekanye
Afite inkovu ku mubiri yatewe n'iyicarubozo yakorewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .