Ntiriwe njya kure y’amateka ya Ruyenzi, ejo bundi mperutse guhura n’umumotari ambarira inkuru y’uburyo mu 2004, yigeze kwingingirwa gutanga 15.000 Frw, ngo agure isambu itagira uko ingana ku Ruyenzi, arahira agaramye avuga ko atatanga ako kayabo hejuru y’ikibanza kiri mu rutumvingoma.
Uretse uyu mumotari, mu mpera z’icyumweru gishize twari turi kuganirira muri Groupe ya WhatsApp n’umubyeyi wakuriye ku Ruyenzi ariko utakihatuye, atubwira ukuntu ibyo muri Ruyenzi bihindutse ku muvuduko udasanzwe.
Ati "Iwacu dufite akabanza bari kuduha miliyoni 25 ariko mama yarambwiye ngo ayo mafaranga yayanze ndaseka ndumirwa."
Ruyenzi ni izina ry’Akagali kari mu tugize Umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi. Kugira ngo wumve neza aho aka gace kavuye mu bijyanye n’iterambere, ni byiza ko dusubiza amaso inyuma.
Ibarura rusange ryakozwe mu 2012, ryagaragaje ko Umurenge wa Runda ari na wo ubarizwamo agace ka Ruyenzi, wari utuwe n’abaturage 34.839, ibyatumaga nibura kuri kilometerokare imwe habarurwa abaturage 681.
Nyuma y’imyaka 10, uyu mubare wikubye kabiri kuko imibare y’ibarura rusange ry’abaturage yashyizwe hanze mu 2022, igaragaza ko abatuye Runda bageze ku 72.778, ibingana n’izamuka rya 108%.
Mu 2012, muri Runda habarizwaga ingo 7.830, mu 2022 zageze kuri 15.964. Uyu munsi uyu murenge wihariye 16,1% by’abaturage bose ba Kamonyi.
Mu Karere ka Kamonyi izamuka nk’iri ridasanzwe ry’abaturage riri mu Murenge wa Runda gusa kuko muri rusange umubare w’abatuye aka karere wazamutse ku kigero cya 32%, mu gihe cy’imyaka 10.
Kugeza ubu kandi 90.9% by’abatuye Runda babarwa ko batuye mu gice cy’umujyi cyane cyane muri Ruyenzi, mu gihe abari batuye muri iki gice cy’umujyi mu 2012 bari 37,3% bonyine.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kwiyongera kw’abatuye Runda, by’umwihariko Ruyenzi, umubare munini ari abimukira bavuye mu bindi bice. Ibi bigaragazwa n’imibare minini y’abakodesha muri aka gace.
Runda ni wo murenge wo muri Kamonyi ufite umubare munini w’abantu bakodesha inzu zo kubamo, aho bangana na 40,3% by’ingo zose ziri muri uyu murenge. Ni mu gihe abafite inzu zabo ari 54%. Umurenge ukurikira Runda mu kugira umubare munini w’abakodesha ni Rugarika ifite 28% by’ingo zose ziri muri uyu murenge.
Mu 2012, umubare w’abakodeshaga muri Runda by’umwihariko muri Ruyenzi wari 21,9%. Bimwe mu bituma umubare w’abimukira bajya gutura muri Ruyenzi wiyongera ni iterambere, ibikorwa remezo bigezweho, kuba ari hafi ya Kigali n’ibindi.
Mu 2012 kandi wasangaga umubare munini w’abatuye Runda ari batunzwe n’ubuhinzi buciriritse, kuko ingo zigera kuri 41% ari ko kazi zakoraga.
Kuri ubu uyu murenge ubukungu bwawo bushingiye ahanini ku bikorwa by’ubucuruzi na serivisi. Ni na wo kandi ufite umubare munini w’abantu bize muri Kamonyi, kuko mu bantu barenga ibihumbi 72 bawutuye abagera kuri 13,6% barangije amashuri yisumbuye, mu gihe 2,2% barangije kaminuza.
Amafoto: Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!