Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2025, mu masaha ashyira Saa Sita z’ijoro. Byabereye mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Kaguriro mu Mudugudu wa Maziba.
Abantu bane barimo babiri bakoranaga na nyakwigendera bakekwaho kugira uruhare muri rupfu rwe bahise batabwa muri yombi.
Nyakwigendera wari ufite imyaka 62 yakoraga akazi k’uburinzi ku ruganda rutonora ikawa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, yabwiye IGIHE ko abamwishe bari bagiye kwiba ikawa.
Ati "Amakuru twayamenye mu masaha ya Saa Sita z’ijoro, aho abantu baje batera akarwa yakoreragaho we na bagenzi be baje kwiba ikawa, baramufata baramwica bamunigishije umukandara w’ipantalo yari yambaye."
Gitifu Ntihinyuka yavuze ko kubera imiterere y’iki kirwa cyagiraga abazamu batatu, ariko nyakwigendera akarinda ububiko bw’ikawa. Ngo abajura barahageze bazirika undi muzamu basaga nk’aho begeranye, undi mu gihe yazengurukaga yasanze mugenzi we aziritse, undi yishwe, ahita atabaza abaturage b’imusozi.
Abajura bari bataragera kure ni ko kujugunya mu bwato ikawa bari bibye, imifuka umunani ihwanye n’ibilo 400.
Yahamije kandi ko abantu bane batawe muri yombi barimo umusore w’imyaka 28, uw’imyaka 19 ndetse n’abazamu babiri bakoranaga na nyakwigendera.
Gitifu Ntihinyuka yasabye abaturage gushishikarira gukora bagashaka ubuzima mu buryo bwiza, bakareka kumva ko bazatungwa n’ibyo basahuye, kuko imirimo nk’iyi mibi itazabahira, kuko inzego zose ziri maso.
Kuri ubu abafashwe bane, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango, mu gihe iperereza rikomeje.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda, kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!