00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Uwahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri yafashwe

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 4 May 2025 saa 04:54
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 20, wo mu Karere ka Rutsiro wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uwa 13 abasanze mu ishyamba bagiye gutashya inkwi zo gucana, yatawe muri yombi.

Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga ku mugoroba wo ku wa 3 Gicurasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yahamirije IGIHE ko ukekwaho gusambanya abana babiri yidegembyaga muri uyu murenge.

Ati “Nibyo koko uwo musore washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri, barimo uw’imyaka 13 n’uwa 12 yafatiwe mu Kagari atuyemo yidegembya. Abo bana bahuriye na we aho afungiye ngo bagaragarize Ubugenzacyaha niba uwafashwe ari we."

Akomeza avuga ko uyu musore bahise bamushyikiriza Polisi y’u Rwanda ishami rya Kivumu.

Umusore ukwekwaho gusambanya abana babiri yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .