00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Urujijo ku rupfu rw’umuturage wasanzwe mu nzu yarishwe atewe ibyuma

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 29 March 2025 saa 12:52
Yasuwe :

Urupfu rwa Ayinkamiye Pauline wo mu Karere ka Rutsiro warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rwateye benshi urujijo nyuma yo gusangwa mu nzu yari atuyemo yarapfuye atewe ibyuma.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025. Yari atuye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro, mu Mudugudu wa Murama.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko yabonywe n’umuturanyi we winjiye mu nzu ye abonye imaze iminsi igera kuri ibiri ikinguye ariko nta muntu umuca iryera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye, bakirimo kuyakurikirana. Ati “Andi makuru tumenya turabamenyesha.’’

Uyu muturage yabaga wenyine, yari yaratujwe muri ako gace nk’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko utishoboye, gusa abana bamwe babaga ahandi bashakisha ubuzima, umuto abana na nyina wabo.

Urupfu rw'umuturage wo mu Karere ka Rutsiro rwateje urujijo mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .