00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 September 2022 saa 01:35
Yasuwe :

Mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, umusore w’imyaka 23 yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Byabereye mu mudugudu wa Cyondo akagari ka Kaguriro, mu ijoro rishyira kuri uyu wa 07 Nzeri 2022.

Saa moya za mu gitondo nibwo abana batundaga ifumbire babonye uyu musore anagana mu muguzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yabwiye IGIHE ko uyu musore nta makimbirane azwi yari afitanye n’umuntu uwo ari we wese.

Ati “Ni umwana ababyeyi be bavuga ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe. Yabyutse saa sita z’ijoro, abana bamubona mu gitondo mu giti yapfuye, birakekwa ko yiyahuye”.

Nyuma yo kumenya amakuru, abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB batangiye iperereza.

Mu butumwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwageneye abaturage, bwasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakabatega amatwi bakamenya ibibazo bafite bakabikemura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .