00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umusaza w’imyaka 60 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 August 2022 saa 09:40
Yasuwe :

Umusaza w’imyaka 60 wo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bamusanze mu mugozi yapfuye, aho bikekwa ko yaba yiyahuye.

Byabereye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Kabona ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kanama 2022.

Uwo musaza witwa Rwanzegushira Protais yazindutse ajya kuragira inka, abandi bajya gusenga kuko hari ku cyumweru, mu rugo hasigaye umwana w’umukobwa. Saa sita uwo musaza yacyuye inka, atuma wa mwana ku isantere ya Muyira, umukobwa aragenda agarutse asanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Ntihinyuka Janvier, yabwiye IGIHE ko bikekwa ko uyu musaza yaba yariyahuye nubwo nta mpamvu baramenya yaba yabimuteye.

Ati "Umwana yaragiye agarutse nibwo yasanze Se ari mu mugozi yapfuye. Bigaragaza ko yuririye ku rwego, azirika umugozi wa supanet mu ijosi arasimbuka. Urwego twasanze rugihari".

Gitifu Ntihinyuka avuga ko bataramenya icyateye uyu musaza kwiyahura kuko nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo haba mu muryango no mu baturanyi.

Mu butumwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahaye abaturage, bwabasabye kujya bageza ikibazo ku nzego z’ubuyobozi, umudugudu, akagari, umurenge n’izindi zikabafasha igihe hari uwabasagariye, aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima.

Rwanzegushira yasize umugore n’abana bane. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isusumwa mbere y’uko ushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .