00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Umurambo w’umusaza w’imyaka 60 wasanzwe mu ishyamba

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 14 August 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Zirimabagabo Eliezer w’imyaka 60 bamusanze mu ishyamba yapfuye, urupfu rwe ruba amayobera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2022, nibwo umuturage wo mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda yagiye kwahira ubwatsi, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo abona umurambo mu gashyamba munsi y’inzira.

Uwo murambo ni uwa Zirimabagabo, umusaza w’abana umunani wo mu mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Kabeza gahana imbibi n’akagari ka Twabugiri yaguyemo.

Zirimabagabo kuri uyu wa Gatandatu yatashye ubukwe bwa mubyara w’umugore we. Yavuye mu bukwe saa moya z’umugoroba, adasezeye yongeye kugaragara uyu munsi mu gitondo yashyizemo umwuka.

Umuturage witwa Sibomana Epaphrodite wabonye umurambo w’uyu musaza, yabwiye IGIHE ko ntacyo bakeka cyaba cyamwishe kuko nta gikomere bamubonyeho, ndetse ngo nta n’ikimenyetso kigaragaza ko yaba yabanje kurwana n’abagizi ba nabi.

Ati “Twamusanze munsi y’inzira mu gashyamba, inkoni ye n’ingofero bimuri iruhande.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Twabugezi Sibomana Fabien, yabwiye IGIHE ko bategereje ikizava mu iperereza ry’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Iri sanganya ryabereye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .