Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 mu masaha ashyira saa sita z’amanywa ari bwo abakozi bo mu ruganda ruteka amavuta mu bibabi by’inturusi, ubwo barimo gukaragira ishyamba babonye umurambo wa Nyiragasigwa Eugenie mu ishyamba.
Ibi yabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Karambo ho mu Mudugudu wa Karambo II.
IGIHE yamenye amakuru ko Nyiragasigwa Eugenie yari atuye mu Mudugudu wa Bandamiko, Akagari ka Karambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzweiterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yahamije aya makuru.
Ati “Urupfu rwe twarumenye uyu munsi mu masaha ashyira saa sita z’amanywa, twakurikiranye maze abo mu muryango we batubwira ko yavuye mu rugo ku wa Gatandatu mu gitondo, bigaragara ko yakubiswe inkoni kuko afite ibikomere mu mutwe.”
Yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo.
Ubwo twakoraga iyi nkuru abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bari bageze aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu iperereza, hategerejwe ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!