Rutsiro: Umugabo arakekwaho gukoresha ubutinganyi mugenzi we akamwangiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 48 wo mu mudugudu wa Bigabiro, Akagali ka Remera, Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ubutinganyi mugenzi we w’imyaka 26 ku ngufu, akamwangiza mu kibuno.

Byabaye ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nzeri 2018, mu gasanteri ka Boneza aho ukekwaho icyaha asanzwe acururiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Niyodusenga Jules, yabwiye IGIHE ko amakuru yamugezeho saa cyenda z’ijoro ayabwiwe n’umuganga wo ku kigo nderabuzima cya Kinunu wakiriye uwafashwe ku ngufu.

Niyodusenga yavuze ko amakuru bafite avuga ko uwafashwe ku ngufu yabanje guhurira mu nzira n’ukekwaho kumufata ku ngufu, undi amusaba kumuherekeza bakajyana ku iduka rye.

Bahageze ngo nibwo ukekwaho icyaha yabwiye uwari umuherekeje ko bajyana inyuma mu gikari cy’iduka rye, akamuhemba nk’umuntu wamuherekeje.

Niyodusenga ati “Ngo yamusabye kumuherekeza ngo bajyane aho asanzwe acurururiza mu gasanteri ka Bigabiro. Bagezeyo yamubwiye ngo ngwino nguhembe, amujyana hepfo baranywa. Bashobora kuba bari banasinze, ubwo nibwo byabaye.”

Uvuga ko yafashwe ku ngufu amaze kugezwa ku kigo nderabuzima cya Kinunu, basanze bikomeye bamwohereza ku bitaro bya Murunda.

Umugabo ukekwaho icyaha asanzwe afite umugore n’abana.

Niyodusenga yavuze ko atari ubwa mbere avuzweho iyo ngeso ndetse ngo hari n’ikindi gihe yigeze gufatwa akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu, aza kugirwa umwere ararekurwa.

Bivugwa ko n’umugore we bajyaga bashwana amusaba kubaka urugo bakoresheje ikibuno.

Ukekwaho icyaha ari gukorwaho iperereza mu gihe afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza