Rutsiro: Umubyeyi yamwenyuye nyuma yo kubona intambuko y’umwana we yari yarabwiwe ko atazakira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Ni mu gitondo cy’agasusuruko, David yambaye impuzankano y’ishuri, yicaye mu irerero riri mu Karere ka Rutsiro, aho afite agakarito k’amata ya Mukamira ari gusomaho kimwe na bagenzi be.

Uyu mwana w’imyaka itanu yitabwaho mu irerero riri mu ruganda rw’icyayi aho ababyeyi bahawe imirimo bafashwa ngo abana babo babone uko bitabwaho bikwiye.

Uyu mushinga washyizwemo imbaraga bigizwemo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB).

Inganda z’icyayi zatangiye kongera umurava mu bikorwa byo gushyiraho ahantu abana b’ababyeyi bazikoramo bashobora gukurikiranwa kandi neza.

David akigera muri iryo rerero yari afite ubwitonzi budasanzwe ndetse ntiyakundaga kwisanzura ku bandi bana.

Yahageze adashobora kugenda, ariko nyuma y’amezi asaga atatu ubu arakandagira.

Mukazitoni Betty urera abana yavuze ko “Ubwo yageraga hano, nyina yambwiye imyaka ye, sinabyizera. Buri gihe yakundaga kwicara kure y’abandi bana, yifumbase.’’

Umunsi umwe, David yatunguye benshi arahagarara mu kibuga ariko agaragaza imbaraga nke nubwo yashoboraga kwigenza.

Ubwo imvura yatangiraga kugwa, umwe mu bana b’abakobwa yirutse agana ahari David, atangira kumufasha kwambara neza umupira no kuwumutwikiriza ku mutwe.

Mukazitoni muri ako kanya yasazwe n’ibyishimo atangira guseka. Ati “Byari bigoye cyane kubyizera ariko ntiyari no gushobora kwifatira ifunguro mu ntoki ariko ubu urareba ko byahindutse.’’

David akigera mu irerero yashyizwe mu bana batarengeje imyaka itatu, yatangiye ataguza ariko afite intego yihaye. Yagerageje gutambuka asanga abandi bana, yicarana na bo atangira gutonora umuneke.

Umubyeyi wa David witwa Josiane usoroma icyayi, ari na ko kazi kamutunze we n’abana be batatu, yavuze ko yashimishijwe n’uko umwana we yateye intambwe ifatika.

Mbere yuko iri rerero ryubakwa, Josiane yasigaga umwana we mu rugo, akamushyira mu cyumba cya wenyine aho adafite umwitaho kandi nta mirire myiza ahabwa.

Icyo gihe uwo mubyeyi ntiyashoboraga gukora akazi igihe cyose bigatuma n’ibyo yinjiza biba bike cyane.

Yagize ati “David ntiyabonaga ifunguro bikwiye kuko ntari mfite ubushobozi bwo kugura amafunguro atandukanye. Nari mfite amahitamo make, ese nashoboraga kumarana n’umuhungu wanjye igihe cyangwa nari gushaka amafaranga yo kugura ibyo akeneye.’’

“Hari aho abaganga bambwiye ko atazakira ariko iri rerero ricyubakwa, numvise ko amasengesho yanjye asubijwe. Ubuzima bwa David bumeze neza, arishimye kandi nanjye nakora umunsi wose.’’

Abana bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu bashyiriweho ahantu habafasha kwidagadura mu Ruganda rw’Icyayi rwa Rutsiro, aho bateganyirijwe ibikinisho bakiniramo, kwiga indirimbo n’indi mikino itandukanye.

Ubwo David yumvaga abana bakoma amashyi, baririmba yahise ahaguruka bwa mbere mu buzima bwe ndetse ni wewiyigishije kugenda.

David asoma ku mata, yatangiye kwitabwaho afite ikibazo cy'imirire ariko ubu yarahindutse
Abana barimo na David bakina hafi n'aho bitabwaho mu irerero riri mu Ruganda rw'Icyayi rwa Rutsiro
Uyu mwana yatangiye kwitabwaho adashobora gutambuka ariko ubu arashinga ikirenga akagenda
Josiane n'umwana we ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza