Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Harelimana wari ufite imyaka 35 y’amavuko yanze gushyingurwa n’abaturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu, bavuga ko ubuyobozi bubagomba ibisobanuro ku rupfu rwe.
Amashusho yatangajwe na BTN yagaragazaga abaturage bariye karungu bavuga ko badashobora kumushyingura ubuyobozi butarabasobanurira icyamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karambi ibyo byebereyemo, Mugabo Aloys, yageregaje kumvisha abaturage ko bagomba gushyingura uwo muntu ariko bamubera ibamba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yabwiye IGIHE ko urupfu rw’uwo muturage rwatewe n’abamukubise bamufatiye mu cyuho yagiye kwiba ikawa noneho yicwa n’izo nkoni.
Yagize ati “Byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru nimugoroba aho umuturage yari yagiye kwiba ikawa [bene zo] baramufata baramukubita. Mu gihe bari bamushoreye bamuzanye kuri Polisi inkoni ziba ziramwishe. Bamusize aho bahita biruka kuko ntibari kubona umuntu apfuye ngo bahagume, baratorotse na n’ubu ntibarafatwa.”
Yakomeje ati “Twarabimenye RIB irahagera na Polisi n’umuganga wo kumupima. Bwari bwije ntiyari gushyingurwa muri iryo jojro, ubuyobozi bw’Umurenge twafashije kubona isanduku n’ubundi buryo bwo gushyingura”.
Icyizihiza yongeyeho ko icyatumye umuryango wa nyakwigendera n’abandi baturage bumvikana bavuga ko batari bushyingure nyakwigendera ari uko bari baratasobanurirwa uko yapfuye ariko ubuyobozi bumaze kubibasobanurira bemerenya kumushyingura.
Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera ariko asaba abaturage muri rusange kwirinda kwihanira kuko usanga hari abo bihitanye kandi ubuyobozi bwagombaga kubikemura mu buryo buciye mu mucyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!