Rutsiro: Rwanda Mountain Tea yubakiye abahinzi irerero ry’abana rya miliyoni 57 Frw

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Abahinzi bakorera Ikigo cya Rwanda Mountain Tea, gishora imari mu bikorwa byo guhinga no gutunganya umusaruro w’icyayi, bubakiwe irerero ry’abana rifite agaciro ka miliyoni 57 Frw, rizatuma babona aho basiga abana hafite ubuziranenge kandi habafasha mu burere, imibereho no mu masomo y’incuke.

Iri rerero ryubatswe mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro n’Ikigo Rwanda Mountain Tea, aho gifite abakozi barenga 1000. Ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu.

Abahinzi bavuga ko ari igisubizo kuko bari bafite imbogamizi zo kwita ku bana uko bikwiye bitewe no guhora mu ruganda bashakisha imibereho. Ntibari bafite kandi aho basiga abana cyane cyane abato bigatuma babajyana mu kazi karimo no gusoroma icyayi imvura yagwa ikabanyagira.

Uwingeneye Marie Chantal uhagarariye ababyeyi basoroma icyayi mu ruganda rwa Rutsiro Tea, ashima ubuyobozi bwiza bwashyizeho iri rerero none umwana we akaba afite amahirwe yo kuhigishirizwa kandi ku buntu.

Ati “Umwana wanjye afite imyaka ibiri, twagize amahirwe yo kubona irerero tuzajya tubazana ubundi tujye gusoroma icyayi, dushakishe imibereho n’abana babayeho neza. Ni ibintu twishimira ubu turaruhutse kuko akenshi imvura yabanyagiriraga mu mugongo, turizeza natwe kugira uruhare mu kubitaho’’.

Avuga ko ubusanzwe nta mutekano abana bari bafite kuko bajyaga guhinga cyangwa gusoroma icyayi bakarira, inzara ikabica, ku buryo bari no kuzagwingira.

Tuyisenge Patrick umuyobozi ushinzwe abakozi muri Rwanda Mountain Tea, avuga ko mu rwego rwo kwita ku babyeyi, aho bafite abakozi mu gihugu hose bashyizeho amarerero y’abana bato n’umushinga w’inka zikamirwa abana basoroma icyayi.

Ati “Dufite abakozi 1000 basarura icyayi buri munsi, iyo baje bataha nimugoroba baje mu gitondo. Ubu abana bazajya bitabwaho by’umwihario, binyuze muri iri shuri ry’ncuke, rizafasha mu kwita ku bahinzi ndetse n’abikorera bahaturiye bose”.

Avuga ko iri rerero ryujuje ibikenewe byose rizatuma ababyeyi bakora akazi neza batuje bazi neza ko abana bafashwe neza, bityo umusaruro wiyongere n’ababyeyi babone amafaranga.

Yakomeje avuga ko Rwanda Mountain Tea ifite umushinga wo korora inka zikamirwa aba bana.

Inganda zose za Rwanda Mountain Tea zifite abakozi bageze mu bihumbi 30, benshi biganjemo ababyeyi b’igitsina gore, aya marerero azafasha abana bakomoka muri iyi miryango ndetse ababyeyi babo gukora akazi neza badafite impungenge z’imibereho y’abana babo

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Butasi Jean Herman, yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira hashirweho iri rerero kuko bizarwanya ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Ati “Twarabihagurukiye duhereye mu bafite aho bahuriye, abafite ibigo, koperative, ari nayo mpamvu dushimira Rwanda Mountain Tea yagize uruhare kugira hashyirweho irerero rifasha abahinzi, n’abandi bafatanyabikorwa bakaba basabwa kugira uruhare kugira hajyeho amarerero menshi abafasha kwita ku bana babo”.

Avuga ko mu Karere ka Rutsiro bamaze kugira ahantu 225 ho kurerera abana, intego ikaba ari uko buri mudugudu wakwishyira hamwe bakagira irerero.

Dr Anitha Asiimwe umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, ashima Rwanda Mountain Tea bagize uruhare mu kuramira ubuzima bw’abana batuye muri aka karere cyane abakora mu cyayi, asaba ababyeyi kubahiriza gahunda y’iminsi 1000.

Ati “Hari umugani uvuga w’uko umwana apfa mu iterura, uru rugo mbonezamikurire ruje kuramira abana cyane ko umwana agomba kwitabwaho mu minsi 1000 kuva asamwe kuko byagaragaye ko ariho ubwonko bwe bukura, iyo bitabaye uko umwana ahomba byinshi, turasaba ko imikurire y’abana yitabwaho by’umwihariko turashima abubatse uru rugo dusaba n’abandi bikorera kubishyiramo imbaraga”.

Dr Asiimwe avuga ko mu Rwanda habarirwa ingo mbonezamikurire zigera kuri 4325, agashishikariza abaturage kwishyira hamwe mu midugudu bakitangiriza ingo mbonezamikurire mu kwita ku bana babo.

Rwanda Mountain Tea yashimiwe nk’ikigo gihize ibindi byose mu bikorera mu kunganira gahunda ya leta yo kurwanya igwingira ry’abana kuko yashyize amarerero nk’iri no mu zindi nganda zayo z’icyayi zirimo; Rubaya, Nyabihu, Kitabi n’ahandi kandi gahunda irakomeje.

Abahinzi b'icyayi bishimiye iri rerero
Abakinnyi b'urunana bigishije abahinzi uko wakwita ku mwana babinyujije mu ikinamico
Abana bagejeje imyaka itatu batangira kwigishwa mu ishuri ry'incuke
Abana iyo bagize ibitotsi bararyamishwa bagasinzira
Ubwo iri rerero ryafungurwaga ku mugaragaro
Dr Asiimwe aha abana amata
Iri rerero ryubatswe na Rwanda Mountain Tea
Ryujuje ibyangombwa byose
Ryuzuye ritwaye miliyoni 57 Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Butasi Jean Herman, yashimye abafatanyabikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza