Rutsiro: RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica umugore we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Jean Claude wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi wari umaze iminsi ine ashakishwa kubera gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we.

Uyu mugabo ngo bikekwa ko ku wa 31 Ukwakira 2020ari yishe umugore we witwa Benimana Angelique, ahita atoroka. Amakuru RIB itangaza ni uko yafashe uyu mugabo mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ugushyingo.

Muri aka Karere ka Rustiro, Umurenge wa Nyabirasi niho habereye iki cyaha uyu mugabo akekwaho.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB Murangira B Thierry, yavuze ko uyu mugabo nyuma yo kuvumvurwa aho yari yihishe yemeye iki cyaha akavuga ko yagitewe n’amakimbiranye yari afitanye n’umugore we.

Ati ’’Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga yafashwe muri iki gitondo mu Murenge wa Gihango mu Kagali ka Congo Nil aho yari amaze iminsi yihishe,mu ibazwa rye yemeye icyaha avuga ko kwica umugore we yabikoze kubera amakimbirane bari bamaranye iminsi."

Ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango muri aka Karere mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yari imaze iminsi isohoye itangazo rishakisha uyu mugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .