Rutsiro: Ni nde uvuga ukuri hagati y’akarere n’abakozi 16 bahagaritswe mu kazi?

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 Kanama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Abakozi 16 barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta baheruka guhagarikwa by’agateganyo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba bisobanuye bavuga ko barenganyijwe.

Abakozi bahagaritswe bavuga ko barenganyijwe kuko ngo bahaniwe amakosa yakozwe na Komite Nyobozi ndetse ko abakabaye bahanirwa amakosa yakozwe basigaye mu kazi.

Bavuga ko kuri ubu bahanze amaso Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ikibazo nyamukuru cyatumye aba bakozi bahagarikwa mu kazi ni isoko ryahawe rwiyemezamirimo ryo kubaka imihanda ya VUP biza kugaragara ko ibikoresho birimo umucanga n’amabuye bitageze ku mirenge nkuko ubuyobozi bubivuga.

Abakozi bahagaritswe harimo ba Gitifu n’abashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rusebeya na Nyabirasi, Ruhango, Murunda, Mushubati, ushinzwe Imari mu Karere n’abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge.

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis, yavuze ko bishyura bagendeye kuri raporo zakozwe n’umurenge kuko nibo bagenerwa bikorwa, ikindi bishyura ari batanu none ahagaritswe wenyine kandi baranishyuye adahari.

Yagize ati “Mu kwishyura amafaranga asohoka byemejwe n’abantu batanu ariko ni njyewe urimo kubibazwa njyenyine kandi byanemejwe ntahari kuko nari mu butumwa bw’akazi. Ndasaba ko narenganurwa.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Icyizanye Alida, yavuze ko yatunguwe kuko ibikoresho bamushinja bihari.

Ati “Sinzi ikintu kibyihishe inyuma ibikoresho birahari 100% ntabwo nakora ikosa ryo gusinyira ibintu ntareba, njyewe ibintu by’amanyanga ntabwo mbimenyereye cyangwa se ubutiriganya, n’iyo narangara nabivuga. Sinzi icyo banshakaho gusa mbona ari amakosa yakorewe mu isoko agakorerwa mu rwego rw’akarere noneho bakaba bashaka impamvu yo kubitwegekaho.’’

Rwiyemezamirimo Uwumukiza David wari ufite iri soko avuga koaba bakozi barengana akavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabegetseho amakosa.

Yakomeje ati “Njyewe nari mfite isoko ariko amafaranga bayajyana mu bindi noneho bampa Bon de commande ya miliyoni 49.672 Frw ariko bafunga ingengo y’imari akazi katararangira. Twakoze inama nyinshi hamwe na meya na Gitifu w’akarere kugira ngo banyongerere amasezerano ariko nta mwanzuro bampaye.’’

Yakomeje avuga ko “kuba RIB yabijemo bizatuma abakozi barenganurwa kuko izasanga ibikoresho bihari.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye IGIHE ko mu bahagaritswe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ati “Hari abayobozi bahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza bari gukorwaho ku bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta. Bakekwaho kunyereza umutungo mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP”.

Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage ariko ibikoresho byagombaga gukoreshwa ntibihagere kandi byarishyuwe. Ibyo bikoresho ni amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano.

RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku bakozi 16 b’Akarere ka Rutsiro bahagaritswe bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro kugira ngo abakekwa bashyikirizwe ubutabera.

Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis, ari mu bayobozi batawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .