00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ingamba zikomatanyije zagabanyije abana bagwingira ku kigero cya 11%

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 January 2025 saa 11:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko ingamba zikomatanyije bwashyizeho mu kurwanya igwingira mu bana, zatumye imibare y’abagwingira igabanyuka bava kuri 39% bariho mu 2023, bagera kuri 28% mu 2024.

Akarere ka Rutsiro kari mu twari dufite umubare w’abana benshi bagwingiye mu gihugu mu myaka itanu ishize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibireho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’igwingira hatekerejwe uburyo bwiswe ‘Umuganda w’umwuga’ washyizeho mu kurwanya igwingira.

Uwo muganda ushingiye ku bumenyi wifashishije abafatanyabikorwa batandukanye, hashorwamo miliyoni 300Frw kuva muri Werurwe 2024 kugeza muri Nzeri 2024.
Muri iyi gahunda, hapimwe abana ibihumbi bisaga 42 bari munsi y’imyaka itanu, habonekamo abana 14.471 bari mu bibazo by’imirire mibi.

Ati “Aba twabashyize mu mwihariko ku maziko (igikoni) iwabo mu midugudu, aho hafatwaga abana batarenga 10 bagatekerwa ibiryo bihindura ubuzima bwabo hifashishijwe abajyanama b’ubuzima basaga 900 mu karere, dutangira kubondora.’’

Visi Meya Umuganwa yavuze ko byatanze umusaro ufatika kuko hafi 80% by’abana bafashijwe bakize, ibyatumye akarere kamanuka kakava kuri 39% by’igwingira kakagera kuri 28%.

Yongeyeho ko ibi byanagaragaje bimwe mu bibazo bitajyaga byitabwaho mu ngo, birimo nk’amakimbirane n’ibindi bituma ababyeyi bagwingiza abana babo kandi batabuze ibiribwa.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, Maniraguha Immaculée giherere, yabwiye IGIHE ko ibikorwa bakoze byunganira igikoni cy’ivuriro ryabo birimo inkoko 150 zitera amagi ahabwa abana n’imirima iteyemo imigina y’ibihumyo byunganirwa n’ifu ya shisha kibondo bahabwa na Leta, byose bifasha mu kuzamura imirire y’abana.

Ati “Hano hari inkoko 147, zitera amagi hafi 120 ku munsi, aya adufasha mu gukungahaza amafunguro duha abana, bikunganirwa n’imihumyo duhinga, aho ubu dufite imigina 300 dusaruraho ibihumyo bihagije byo gutekera abana bari mu mirire mibi.’’

Sr. Maniraguha yanavuze ko mu mezi atanu ashize ibi bikorwa bitangiye byazanye iminduka nyinshi mu mikurire y’abana, aho bagenda bongera ibiro ndetse bikanaba ishuri ku babyeyi babo.

Mukashyaka Marie Claire wo muri Rutsiro, mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju, Umudugudu wa Kamabuye, yabwiye IGIHE ko inyigisho zitangirwa mu gikoni cyo ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu zatumye na we yikebuka akagurira inkoko umwana we, aho isigaye itera amagi agaburira abana be bose harimo n’uwo muto wari waragwingiye, akaba ashima amasomo yahakuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko gahunda nk’iyo ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu yageze no mu bindi bigo nderabuzima bitandatu, aho bakora ubuhinzi bw’ibihumyo, imboga n’ubworozi bw’inkoko zitanga amagi, ndetse ngo iyi gahunda bifuza ko yagera hose kuri ku mavuriro, ku mirenge, insengero, n’ahandi kugira ngo udafite umurima we asarure ku kigo kimwegereye, ariko binamufashe kwiga.

Muri uyu mwaka, Akarere ka Rutsiro kahize ko abana bafite ikibazo cy’igwingira bazagera kuri 25%.

Mukashyaka Marie Claire(uteruye umwana), arasobanurirwa n'umujyanama w'ubuzima, ibivuye mu bipimo by'umwana we
Ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu, hari ubworozi bw'inkoko zifasha abana barwaye imirire mibi kubona amagi
Banateye ibihumyo bibafasha mu mirire y'abana mu gikoni cy'Ikigo Nderabuzima cya Kivumu
Amagi ava ku nkoko zororewe kwa muganga, afasha mu kugaburira abana indyo yuzuye
Imboga zose zitekerwa abana ngo bave mu mirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .