Urubura rudasanzwe rwaguye i Rutsiro rwatunguye benshi (Amafoto)

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Imvura ivanze n’urubura rudasanzwe yaguye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rutsiro, yangiza imyaka myinshi y’abaturage ku buryo mu muhanda no mu mirima urubura rwari rumeze nk’aho ari mu bihe bimenyerewe ku migabane nk’u Burayi

Uru rubura rudasazwe rwaguye kuri uyu wa Gatatu hagati ya saa munani n’igice na saa kumi, mu mirenge ya Gihango, Mushubati, Musasa, Boneza na Mishonyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye IGIHE ko iyo mvura yangije ibintu byinshi, ati "turacyabarura, umuturage umwe yitabye Imana atwawe n’umugezi, amazu 22 yasenyutse, ku byumba bitandatu by’ishuri ibisenge byagurutse."

Avuga ko atari ubwa mbere muri aka Karere hagwa urubura nubwo urwo kuri iyi nshuro rutari rusanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza