00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Impungenge ku kiraro cya Kore gishyira ubuzima bw’abagikoresha mu kaga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 July 2022 saa 09:18
Yasuwe :

Abakoresha ikiraro cya Kore kigabanya umurenge wa Ruhango n’uwa Murunda bavuga ko batewe impungenge n’uko inkingi abantu bafatagaho bikabarinda kuba bagwa mu mugezi wa Kore zavuyeho.

Izi mpungenge zituruka ahanini ku kuba iki kiraro ari kirekire mu murambararo no mu bujyakuzimu, dore ko ugereranyije ubujyakuzimu bw’iki kiraro burenze metero 10.

Manireberaho Laurent, utuye mu mudugudu wa Rugeyo Akagari ka Mabuye avuga ko iki kiraro kera cyariho inkingi ariko zaje gusenyuka kubera gusaza, bityo bakaba bafite impungenge ko abana bakinyuraho bajya kwiga bashobora kuzagwamo.

Ati "Ni ikiraro kirekire mu bujyakuzimu, noneho no kwambuka nabwo ugasana ari kirere ariko no mu mpande zacyo ubona ko ari ikiraro kitari kigari. Dufite impungenge ko abana bazagwamo kuko bahakiniye ntaho yafata nk’uko yajyaga gufata ku nkingi yaba yaguye mu mazi".

Iki kiraro kinyuraho abana benshi bajya ku ishuri rya GS Kabitovu, barimo abato cyane biga mu mashuri y’incuke n’abanza.

Iyo wambutse iki kiraro winjira mu murenge wa Ruhango hari ahantu haterera hakunze no kunyerera ku buryo abaturage baba bafite impungenge ko ikinyabiziga gishobora kugerera kikagwa mu mugezi wa Kore.

Uwizeyimana Oswald, umumotari ukunze gutwara abagenzi banyura kuri iki kiraro yabwiye IGIHE ko nabo iki kiraro kibatera impungenge.

Ati “Icyo twasaba ubuyobozi ni uko bagishyiraho garde-fou kugira ngo n’uwaba agiye kugwamo abone icyo yafataho cyamuramira".

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver yavuze ko ku giti cye iki kiraro atari akizi.

Ati "Ikiraro twari tuzi ni icyo bita Rugaragara nicyo twari dufite muri gahunda yo kubaka ariko n’icyo kindi tugiye kureba icyakorwa kuko bisaba ko tubaza gukora inyigo yacyo tukamenya icyo bisaba".

Umugezi wa Kore ni akagezi gato kagabanya umurenge wa Murunda n’umurenge wa Ruhango. Nubwo aka kagezi ari gato ariko munsi y’ikiraro cya Kore niharehare kandi hari urutare rushashe ku buryo hagize uhubuka kuri iki kiraro amahirwe yo kurokora yaba ari hafi ya ntayo.

Iki kiraro giteye impungenge abakinyuraho by'umwihariko ababyeyi bafite abana bahanyura bagiye kwiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .