00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Impanuro z’abagabo biswe ‘inganzwa’ kubera kwiga gutegura indyo yuzuye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 May 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Rutsiro baravuga ko hari bagenzi babo babita inganzwa nyuma yuko bahagurukiye kurwanya imirire mibi yakunze kugaragara mu bana babo bikabatera igwingira mu buryo bukomeye.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 13 turi kwitabwaho byihariye nyuma y’aho bigaragaye ko igwingira riri hejuru cyane, ubushakashatsi bwakozwe na DHS mu 2015 bwagaragaje ko abana bari bagwingiye bari 45,8%. Mu 2020 bwagaragaje ko igwingira ryari kuri 44,4%, ni ukuvuga ko mu myaka itanu bakuyeho 1,4% nyamara Leta y’u Rwanda yarihaye intego y’uko izagabanya igwingira rikagera munsi ya 19% bitarenze 2024.

Ibi byatumye bamwe mu bagabo bo muri aka Karere bafata iya mbere mu kwita ku bana babo mu kugabanya iri gwingira nubwo hari ababafata nk’inganzwa ku bwo gushyira hamwe n’abagore babo.

Abagabo bagiye kwiga guteka indyo yuzuye

Iyo ugeze mu Murenge wa Mushonyi uhasanga bamwe mu bagabo bayobotse ibikoni by’umudugudu bigishwa guteka indyo yuzuye. Abo twaganiriye bavuga ko hari bagenzi babo benshi basigaye babaseka, bakavuga ko iyo mirimo ikorwa n’abagabo b’inganzwa.

Musabyimana Faustin w’imyaka 48 atuye mu Mudugudu wa Karengera mu Kagari ka Biruyi mu Murenge wa Mushonyi, avuga ko kuri ubu yamenye uburyo yita ku bana be neza kandi ko nta pfunwe bimutera.

Ati “Banyigishije kubaka akarima k’igikoni, banyigisha guhahira imbuto abana banjye n’uburyo nshobora kubakurikirana mu mikurire yabo, ubu ndabikora kandi nta mwana wanjye urongera kugaragara mu mirire mibi.”

Seshavu Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Mushonyi avuga ko mu bana babiri yari afite b’impanga umwe yagaragayeho imirire mibi, bituma afata icyemezo cyo kujya kwiga uburyo yajya ategurira abana be indyo yuzuye.

Ati “Nkanjye nararebye mbona sinabona amafaranga yo gushaka umukozi kandi nkeneye ko umwana wanjye ava mu mirire mibi, Mama we yari yaranarwaye ibere atakibonsa neza kandi mbona kwita ku bana babiri bimuvuna, mpitamo kwiga guteka nkita ku bana banjye, ubu bameze neza kuko gutegura indyo yuzuye mu gikoni ndabizi neza.”

Seshavu avuga ko uku gushyira hamwe n’umugore we kwatumye bamwe mu bagabo bari inshuti ze bamufata nk’inganzwa ariko ntiyacitse intege, ahubwo abo azi bafite abana bagwingiye abashishikariza kugana aya masomo.

Ati “Ntabwo waganiriza abo bagabo bari mu kabari ahubwo uganiriza buri umwe ku giti cye kuko babaye benshi ntabwo bumva neza ubusobanuro ubaha, buri wese ndamwegera nkamwereka ibyo yakora kugira ngo abana be bo kugaragara mu mirire mibi, njye mbabwira inama z’uko nabigenje.”

2024 izasanga Rutsiro yarahashyije igwingira?

Ku muntu wese wumvise ko Akarere ka Rutsiro kagifite imibare y’abana bagwingiye iri hejuru ya 44,4% yumva ko bigoye ko 2024 izasanga barayigabanyije, gusa ubuyobozi buvuga ko bwashyize imbaraga mu kwita ku bana bato no kumenya imyirondoro y’abana bafite ibibazo by’imirire mibi kugira ngo bakurikiranwe by’umwihariko.

Bumwe mu buryo bashyize imbere cyane harimo kubaka amarerero menshi nka bimwe mu bizatuma bagabanya imibare y’abana bafite ikibazo cy’igwingira muri aka Karere.

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe gukurikirana Amarerero no kurwanya imirire mibi, Ntawuruhunga Abdulmadjid, avuga ko ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye ari kimwe mu bituma umubare w’abana bagwingira urushaho kuzamuka.

Ati “Nyuma yo kubona ko iki kibazo gihangayikishije Akarere, dufite ingamba twashyizeho zirimo kwegereza abaturage amarerero menshi, ubu tumaze kugira amarero 1.320 ariko turifuza kugira 1.449 nibura muri buri Mudugudu tugiremo irerero ritanga serivisi zikomatanyije.”

Yakomeje avuga hari na gahunda zisanzwe Leta ikora zirimo gutanga ‘Shisha kibondo’ no kwigisha abaturage uburyo bakwiriye bwo gutegura indyo yuzuye, guteza imbere gahunda y’uturima tw’igikoni n’ibindi.

Kuri ubu Akarere ka Rutsiro gafite abana 97 bafite ikibazo cy’imirire mibi, 20 bari mu mutuku mu gihe 77 bari mu muhondo, iyi mibare yari ivuye hejuru y’abana 400 babonekaga mu myaka yashize. Ubuyobozi buvuga ko bufite intego yo guca iki kibazo mu buryo burambye.

Seshavu Jean Baptiste n'umugore we bashyize imbaraga mu kurwanya imirire mibi mu bana babo
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bufite intego yo guca imirire mibi mu bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .