00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Igishanga cya Koko cyasubijwe abatishoboye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 Mutarama 2023 saa 11:30
Yasuwe :

Abatishoboye bo mu murenge wa Gihango bashimiye ubuyobozi ko bwabatekerejeho bukabasubiza igishanga cya Koko ngo bakibyaze umusaruro babashe kwivana mu bukene.

Tariki 08 Nzeri 2022 ubwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwasuraga akarere ka Rutsiro muri gahunda y’ukwezi kwahariwe serivisi zarwo, abaturage bo mu cyiciro cya mbere bari barahawe igishanga cya Koko ngo kibafashe kwiteza imbere bavuze ko abifite bakibambuye.

Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2022, aba baturage basubijwe iki gishanga gisanzwe gihingwamo imyaka itandukanye irimo amateke, ibigori, soya n’ibishyimbo.

Ndayisenga Jean Baptiste ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Gihango, yavuze ko iki gishanga inama njyanama y’Akarere yagihaye abatishoboye kugira ngo kibafashe kwiteza imbere.

Aba baturage bagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihango, akubiyemo ko mu gihe batashobora kukibyaza umusaruro bazacyamburwa.

Abatishoboye bahawe iki gishanga batoranyijwe n’ubuyobozi bw’imidugudu, urutonde rwabo rusuzumwa kandi rwemezwa n’ubuyobozi.

Iki gishanga bazagikorerwa mu buryo bw’amatsinda mu gihe cy’imyaka ibiri. Iyi myaka nishira iki gishanga bazacyamburwa gihabwe abandi kugira ngo nabo biteze imbere.

Harerimana Jean d’Amour wo mu kagari ka Ruhingo, yavuze ko kuba basubijwe iki gishanga, bizabohereza kubona aho bahinga.

Mpanuwanga Jean Claude yavuze ko kuba bahawe iki gishanga, bizatuma babasha kwivana mu cyiciro cya mbere, biteze imbere.

Ati “Bizatuma tubasha kwivana mu bukene, tubone agasabune. Kuba baduhaye ubutaka bwo guhinga rwose bizadufasha mu kwiteza imbere”.

Iki gishanga cya Koko kiri hagati y’Imirenge ya Gihango na Musasa. Gifite ubuso bwa hegitari 25 kikaba cyaritiriwe umugezi wa Koko ukinyuramo.

Abatishoboye bo mu karere ka Rutsiro basubijwe igishanga cya Koko ngo kibafashe kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .