00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Ibibazo 70 byakemuriwe mu imurikabikorwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 17 September 2022 saa 10:07
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rutsiro bishimiye gahunda yo kwakira no gukemurira ibibazo byabo mu imurikabikorwa, basaba ko iyi gahunda yaba ngarukamwaka kuko ibarinda gusiragira.

Iri murikabikorwa ry’iminsi itatu ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa barenga 50, bagaragariza abaturage ibyo bakora, mu rwego rwa serivise n’ibicuruzwa, akarere kaboneraho gusaba abakavukamo bagiye guhahira ahandi kuza kugakoreramo.

Ni imurikabikorwa ryari rimaze imyaka itatu ritaba kubera, icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi. Abaryitabiriye bashimye ko agashya karigaragayemo ari ako kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, by’umwihariko abaturage bari bafite ibibazo bikeneye abayobozi bavuze ko byabarinze gusiragira.

Sebatera Raphaël wo mu murenge wa Gihango yavuze ko kuba ikibazo cye cyakiriwe kikanakemurira mu imurikabikorwa byamurinze gusiragira no gutakaza amatike menshi.

Yasabye ko iyi gahunda yo gukemurira ibibazo by’abaturage mu imurikabikorwa yazakomeza ikaba ngarukamwaka.

Ati "Bajyaga baza bakamurika ibyo bakora bakigendera ni ubwa mbere imurikabikorwa rishyizwemo gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo byacu. Byadushimishije n’ubutaha bizakomeze"

Kampire Fina, wo mu murenge wa Mushubati yari amaranye iminsi ikibazo cy’ubutaka yaguze ntiyabuhererekanya n’uwo babuguze.

Ati "Ikibazo cyanjye bagikemurire hano ntiriwe nsiragira ku murenge. Byanshimishije cyane ubutaha nabwo bage babigenza gutya".

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yavuze ko impamvu bashyizeho gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage ari ukugira ngo ibibazo bireba abafatanyabikorwa bihite bikemurwa.

Ati "Muri iyi gahunda twakiriye ibibazo hari ibyakemuwe, ibindi bihabwa umurongo. Ibibazo bitakemuriwe mu imurikabikorwa tuzakomeza kubyakira muri gahunda dusanzwe dukora yitwa ya ’Tubegere’ ibindi bizakomeza no gukemurirwa mu nteko z’abaturage".

Mu minsi itatu imurikabikorwa ryamaze, abakozi b’aka karere n’abakozi b’umuryango RCN Justice et Democratie bakiriye ibibazo 89 byiganjemo ibibazo by’ubutaka, ibyakemuwe ni 72, ibibazo 17 byahawe umurongo.

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo bimwe birakemuka
Ibibazo 72 byakemuriwe mu imurikabikorwa ry'akarere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .