Bwabitangaje ku wa 15 Mata 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imirimo yo gukora igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka bw’i Rutsiro.
Rutsiro ni kamwe mu turere tugizwe n’imisozi miremire dukora ku kiyaga cya Kivu, ibituma kaba akarere kabereye ubukerarugendo by’umwihariko ubwo guterera imisozi buzwi nka ‘hiking’ n’ubukerarugendo bushingiye ku mahoteli n’ingendo zo mu mazi.
Nubwo bimeze gutyo ni kamwe mu turere tugaragaramo imiturire y’akajagari kuko hari aho wasangaga hubakwa inzu isanzwe kandi hagenewe kubakwa inzu igeretse, cyangwa ugasanga inzu yo guturamo yubatswe mu gice cyakabaye giharirwa inganda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko nyuma y’ibiza byibasiye aka karere mu 2023, basanze hari ibice bidakwiye kongera guturwa birimo ibyo mu Murenge wa Gihango n’Umurenge wa Mushubati, ahashegeshwe cyane n’ibiza.
Ati “Ni byo dukwiye gushyira mu gishushanyo mbonera. Turasaba abashoramari mu bijyanye n’ubuhinzi, amahoteli n’ubukerarugendo gukomeza gufatanya natwe. Abaturage icyo tubasaba ni ukutwegera bakaduha ibitekerezo bigamije gukemura ibibazo basanganywe. Byaba bibabaje turangije igishushanyo mbonera umuturage akaza avuga ngo ariko hano nabonaga hakwiriye ubuhinzi”.
Jean Pierre Munyeshyaka, umukozi w’Ikigo Global Green Institute kizafatanya n’Akarere ka Rutsiro gukora iki gishushanyombonera yavuze ko mu byo bazibandaho harimo kureba ahazanyura ibikorwaremezo, n’aho abantu bazatura.
Ati “Igishya kirimo ni ukureba ibyakozwe neza n’ibyo tubona byakorwa neza dukurikije ubumenyi bw’ibibera ku Isi kugira ngo ibikorwa by’imibereho y’abaturage n’iterambere bikorwe mu buryo budahumanya ikirere”.
Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera kizaba cyamaze gukorwa bitarenze amezi umunani, bivuze ko umwaka utaha wa 2026 uzatangira Akarere ka Rutsiro kariyongereye ku turere two mu Rwanda dufite igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!