Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gihango ku wa 30 Mata 2024, aho abahinzi 11 bagize amanota menshi mu gusigasira ibiti bivangwa n’imyaka bahawe amatungo magufi (ingurube).
Muri aka karere ibiti bivangwa n’imyaka byangirika nyuma yo guterwa uracyari hejuru kuko mu bahinzi 318 bahawe ibiti byo gutera abashoboye kubisigasira nibura kugera kuri 60% ari abantu 11 gusa.
Misago Martin wo mu kagari ka Murambi Umurenge wa Gihango, usanzwe ari umuhinzi w’imboga, imbuto n’ibishyimbo yahawe ibiti 300 arabitera igenzura rije risanga 274 byarafashe.
Ati “Nk’uko nahawe ingurube y’igihembo ngiye gukomeza kubyitaho noneho ubutaha nibaza bazampa n’eshatu. Ibiti mbikuraho amababi ngasarira imbuto, mbikuraho amababi yo gusasira inanasi, nkanabikuraho imihembezo yo guhembera ibishyimbo”.
Mukandayisaba Donatille wateye ibiti 350 bivangwa n’imyaka, avuga atari asobanukiwe akamara ibiti bivangwa n’imyaka ariko ngo nyuma yo kubitera ntiyongeye kubura imihembezo.
Ati “Uyu mwaka nakuyemo imitwaro itatu y’imihembezo mpinga ibishyimbo by’imishingiriro kuko aribyo bitanga umusaruro mwinshi. Mfite icyizere ko umwaka utaha bizikuba kabiri nkaguramo imitwaro 6. Umutwaro umwe ugura 2000Frw”.
Jean Bosco Nzarinyuraho wateye ibiti 100 bivangwa n’imyaka avuga ko byagabanyije byagabanyije inkangu n’isuri mu mirima ye.
Ati “Iri tungo rigufi bampaye rigiye gutuma ndushaho kwita ku biti bivangwa n’imyaka”.
Ubusanzwe Rutsiro izwi nka kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba dukunze kwibasirwa n’inkangu n’isuri bitwara intungagihingwa bigatuma ubutaka bwaho busharira, bahinga ntibeze neza.
Dr. Mukurarinda Athanase, impuguke mu byerekeye ibiti bivangwa n’imyaka akaba n’umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga Giteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka ICRAF avuga ko mu rwego gufasha abaturage guhangana n’ibibazo mu 2020, bahaye abahinzi 318 ibiti bivanga n’imyaka banagirana amasezerano yo kuzabibungabunga bigakura.
Ni amasezerano yari akubiyemo ko umuhinzi uzashobora gusigasira ibyo biti, 70% byabyo bikura azagenerwa ishimwe. N’ubwo aba bahinzi bari bafite iryo sezerano, abahinzi 11 bonyine nibo babashize kugera ku biti 60% bikuze ari nabo bahembwe nk’indashyikirwa.
Dr Mukurarinda avuga ko icyatumye bahemba ababifashe neza ari ugushishikariza abaturage gufata neza ibiti bivangwa n’imyaka kuko aribo bifitiye akamaro.
Ati “Biriya biti bifasha mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka, ni nk’amase iyo amababi yabyo aguye mu butaka ntabwo ari ngombwa gukoresha ishwagara”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko iki gikorwa cyo gushimira ababaye indashyikirwa mu gufata neza ibiti bivangwa n’imyaka bakitezeho kugabanya umubare w’ibiti byangizwa nyuma yo guterwa.
Ati “Iki gikorwa cyo kubashimira ni ukubwira n’abandi ngo bagire uruhare mu kubungabunga ibi biti, ni no kubereka ko nyuma yo kubungabunga ibi biti binabahesha amahirwe yo korozwa bikabafasha muri ya gahunda yo kwikura mu bukene”.
Mu murenge wa Gihango w’Akarere ka Rutsiro hatewe ibiti bivangwa n’imyaka birenga 52000. Intego n’uko nibura buri muturage wo muri aka karere atera ibiti 100 mu murima we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!