Rutsiro: Hafashwe bamwe mu basore bakekwaho kwambura abarobyi mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo, Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bafatanyije n’abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu bafashe bamwe mu basore bagize itsinda rikekwaho icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bakanabiba moteri y’ubwato bwabo.

Iri tsinda rigizwe n’abasore bane biyongeraho umumotari w’imyaka 30 wahise utorokana moteri bari bamaze kwambura abarobyi. Aba bose bavuka mu Kagari ka Karambi Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, yavuze ko aba basore bagiye mu kiyaga cya Kivu mu ruhande ruherereye n’ubundi muri uwo Murenge wa Kivumu aho abagabo babiri barimo baroba, barabarwanya, bakomeretsa umwe baniba moteri y’ubwato bw’umwe mu barobyi yo mu bwoko bwa Parasun 15 HP.

Ati “Muri ayo masaha ya saa yine z’ijoro nibwo twatabajwe n’abo barobyi duhita tugerayo byihuse kuko bari bamenye bamwe muri abo bagizi ba nabi kandi bazi n’aho batuye. Twahise dutangira kubashakisha maze tubafatira mu ngo zabo basubiye kuryama.”

ACP Mwesigye yavuze ko hari urubyiruko rw’insoresore rwo mu Murenge wa Kivumu rusanzwe rukora bene ibyo byaha byo kwiba abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu barangiza bagahita bahunga.

Ati “Si ubwa mbere bibye cyangwa bagakubita abarobyi bakorera muri iki kiyaga kuko baranambuka bakajya no ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo naho bakabikora bamara kwiba bagahita bahungira muri Congo cyane ko bahafite imiryango. Mu minsi yashize hari abandi bafashe umurobyi baramutema ariko ntiyapfa bamwambura ibyo yari afite byose bahita bacikira muri iyo miryango yabo n’ubu ntibaragaruka.”

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yakomeje avuga ko abakora ibyo byaha baba bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.

Abafashwe muri iri joro bashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu aho barimo gukorwaho iperereza.

ACP Mwesigye yibukije abakora ibyaha cyane nk’ibi bibera mu mazi kubicikaho kuko amaherezo bazafatwa bakabihanirwa. Yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, kuko akenshi abafatirwa muri ibyo byaha usanga ari urubyiruko.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko abenshi mu bakora ibi byaha ari urubyiruko rufite imbaraga zo gukora bakiteza imbere. Tuributsa buri wese ugifite umugambi mubisha nk’uyu kuba yabicikaho kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera.”

ACP Mwesigye yashimiye aba barobyi batangiye amakuru ku gihe, asaba n’abandi baturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ikibazo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .