Bafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagali ka Ruhingo, Umudugudu wa Kabuga, ubwo bafatwaga bakaba bari bagiye kugurisha iyo myenda mu isoko rya Congo - Nil riherereye mu Murenge wa Gihango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa bisanzwe byo kurwanya magendu.
Ati “Polisi yahawe amakuru ko hari itsinda ry’abantu bagiye mu isoko rya Congo-Nil bafite ibicuruzwa bya magendu. Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda wo mu Kagali ka Ruhingo, nibwo abantu batatu bafite magendu bafashwe n’ubwo bari bagerageje kwihisha mu bandi benshi berekezaga mu isoko bikoreye imizigo itandukanye ngo hatagira ubakeka."
Yakomeje avuga ko bwa mbere, abapolisi bafashe bafashe umwe basatse umuzigo yari afite basanga ari ibaro ya magendu y’imyenda ya caguwa.
Akimara gufatwa yatangaje ko imyenda afite ari iya mugenzi we , na we wari muri iryo tsinda bari bagiye bahana intera, bose bikoreye amabaro y’imyenda ya caguwa, bahise bafatwa bose hamwe uko ari batatu barafungwa.
SP Karekezi yihanangirije abantu bose bafite ingeso yo kwinjiza ibicuruzwa mu gihugu bidasoze cyangwa bitanemewe ko ari uguhombya igihugu kuko baba banyereza imisoro, abibutsa kandi ko bihanwa n’amategeko.
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Murunda ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!