Umugezi wa Kanyankima unyura hagati y’Umudugudu wa Rufungo n’umudugudu wa Kimpongo. Ubusanzwe uyu si umugezi munini ariko iyo imvura yaguye amazi aba menshi agasatira inyubako z’iki Kigo Nderabuzima.
Nzabagerageza Aimable uturiye iri vuriro yabwiye IGIHE ko mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya, uyu mugezi warisenya bakazabura aho bivuriza.
Ati "Impungenge dufite ni uko mu minsi iri imbere Kanyankima izaba yasenye kiriya Kigo Nderabuzima tukabura aho twivuriza, serivisi z’ubuvuzi zigahagarara.”
Mu myaka itatu ishize, biturutse ku mvura nyinshi yari yaguye muri aka gace uyu mugezi wateje umwuzure amazi yinjira muri iki kigo yangiza ibikoresho n’aho abakozi barara.
Umuyobozi wacyo Ntakuvuganeza Thomas yemeje ko amazi yigeze kwinjira mu kigo akagiza ibikoresho.
Ati "Dufite impungenge ko umugezi wazatwara Ikigo Nderabuzima, ugasanga n’ubuzima bw’abantu bubigendeyemo".
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Havugimana Etienne yabwiye IGIHE ko Ikigo Nderabuzima cya Rutsiro kiri mu manegeka kubera umugezi ukomeje kugisatira, gusa ngo bari gushaka uko cyakwimurwa kikanazamurirwa urwego kigahabwa abaganga b’inzobere.
Ati "Ni Ikigo Nderabuzima mu by’ukuri gikwiye kwimuka kandi kizagira akamaro kanini bitewe n’aho giherereye".
Ikigo Nderabuzima cya Rutsiro cyakira abaraturage bo mu mirenge ya Rusebeya, Murunda, Manihira yo mu Karere ka Rutsiro n’umurenge wa Sovu wo mu Karere ka Ngororero. Biteganyijwe ko inyubako nshya izimurirwamo servisi zitangirwa muri iki kigo izatwara asaga miliyoni 200.
Abaturage basaba ko mu gihe ubushobozi bwo kwimura, iri vuriro butaraboneka haba hubatswe urukuta rw’amabuye rwabuza amazi kongera kwinjira mu kigo mu gihe haba hongeye kugwa imvura nyinshi kitarimurwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!