00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Bane bagwiriwe n’igisimu, umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 5 May 2025 saa 03:49
Yasuwe :

Abaturage bane bo mu Karere ka Rutsiro bagwiriwe n’igisimu, babiri bavamo ari bazima, undi akurwamo yakomeretse, umwe ahasiga ubuzima.

Byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Muyira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2025.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi mpanuka yabereye mu isambu y’uwitwa Ntibakunze Abizeyimana w’imyaka 52 umaze iminsi yarajyanywe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito cya Murunda (Transit Center) kubera ko isanzwe ikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Manihira, Nzaramba Kayigamba Felix yabwiye IGIHE, ko ubu bucukuzi bwarimo abantu bane, babiri ntibabashe kumenyekana, umwe agakomereka undi agapfa.

Ati “Bakoraga ubu bucukuzi butemewe ndetse butari no mu mbago z’ahakorerwa ubucukuzi bwemewe. Abagwiriwe n’igisimu bari bane, barimo Nsanzimpfura François w’imyaka 42 waje gupfa, naho Nshimiyimana Patrice w’imyaka 25 avanwamo yagize ikibazo ku kaboko, mu gihe abandi babiri bavuyemo ari bazima ntibamenyekane imyirondoro.”

Yakomeje avuga ko abaturage benshi bo muri uyu murenge batunzwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aboneraho kubasaba kujya gusaba akazi muri kampani zicukura zibifitiye ibyangombwa.

Nshimiyimana Patrice wakomeretse yagiye kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .