Mu karere ka Rutsiro by’umwihariko mu mirenge y’icyaro hagaragara umubare munini w’abana bata ishuri biturutse ahanini ku babyeyi batita ku burere bw’abana babo.
Muri aka karere umwaka ushize wa 2021 abana 4097 bari barataye ishuri, muri bo abamaze kurigarukamo ni 3387, hasigaye 710 batararigarukamo.
Abize ku ishuri rya GS Kabitovu, riherereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro, batangije ibikorwa bigamije guhangana n’ibibazo bibangamiye uburezi by’umwihariko ikibazo cy’abana bata ishuri.
Bafatanyije n’ubuyobozi bw’iri shuri, batangije gahunda bise ’Kabitovu Day’, aho baganira n’abanyeshuri n’ababyeyi ku bibazo bibangamiye uburezi. Kuri uwo munsi abize kuri iri shuri barimo abafite imyanya y’ubuyobozi itandukanye n’abiteje imbere mu buryo bugaragara, basangiza abana n’ababyeyi ibyo bigejejeho babikesha kudacikiriza amashuri.
Anastase Bapfakurera, umuyobozi wa GS.Kabitovu yavuze ko iri shuri rifite abana 1040, gusa ngo ku munsi abana bari hagati ya 50 na 60 basiba ishuri umwaka ukajya kurangira 5% bararivuyemo.
Ati "Ni imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku burezi, aho batabona ko umwana kwiga bizamubeshaho, ahubwo bakumva ko akamaro k’umwana ari ukuza akamufasha imirimo yo mu rugo, rero uko gusiba no guta ishuri biva ku babyeyi".
Byiringiro Gilbert wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbye, yavuze ko kuba basuwe n’abize ku ishuri ryabo biteje imbere bimusigiye isomo ryo kutazava mu ishuri.
Ati "N’abarivuyemo nzajya mbagira inama yo kurigarukamo".
Uyu munyeshuri yavuze ko imwe mu mpamvu zituma abana bareka ishuri ari uko barangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bagacibwa intege no kuba ibigo bifite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye biri kure.
Ati "Turasaba ubuyobozi ko bwatwegereza amashuri afite amashami [section] kandi byatunezeza abaye ari amashami y’imyuga kuko hano dukenera kwiga imyuga tukabura aho tuyigira".
Hakizimana Polycalpe, yize kuri iri shuri rya GS Kabitovu mu 1980 ni we muyobozi w’ihuriro ry’abahize n’abahakoze, avuga ko iri shuri ryigeze kuba irya nyuma mu gihugu mu gutsindisha abana akaba ari amateka bashaka gukosora.
Ni muri urwo rwego bakusanyije amafaranga bafasha abana 272 bari bafite ibibazo byo kubura ibikoresho no kubura ubushobozi bwo kurira ku ishuri. Avuga ko mu mezi ane ashize batangije iyi gahunda batangiye kubona umusaruro.
Ati "Abana bazamuye amanota nyuma y’uko tubabwiye ko tuzahemba abana batsinze neza. Ntabwo duhemba uwa mbere gusa ahubwo umwana wese wazamuye amanota ho 5% dufite uburyo tumubwira ngo komerezaho".
Hakizimana yavuze ko bibabaje kuba abana 50 na 60 basiba ishuri ku munsi, 5% bakarivamo burundu mbere y’ uko umwaka urangira.
Ati "Ni urugamba dutangiye rwo guhangana n’imyumvire ituma abana bava mu ishuri, gushaka abantu no kubahamagara burya biroroshye hari uburyo butandukanye dushobora gukoresha muri ubu bukangurambaga bwo kugarura abana mu ishuri. Hari uguhemba abatsinze neza, gufasha abafite ubukene, no kubahuriza hamwe nk’uku tubabwira ibyiza by’ishuri".
Manireberaho Laurent, ufite abana babiri biga, yavuze ko kuba abize kuri iri shuri bafite akazi baje kubasura byatumye bahindura imyumvire.
Ati "Isomo ntahanye ni uko nimbona umwana wavuye mu ishuri nzamushishikariza kujya kwiga, kandi nsanze hari umubyeyi umeze nk’uko nari meze ushaka gukura umwana mu ishuri nawe namwegera nkamugira inama".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Bagirisha Pierre Claver yashimye ubu bukangurambaga asaba ko n’andi mashuri yajya abukora.
Ati "Ababyeyi bafite abana bakwiye kumva ko urufunguzo rw’iterambere ruri mu kwiga, ntabwo bakwiye gukura umwana mu ishuri ngo ajye mu kirombe cyangwa guca ubwatsi bw’inka, ngo yumve y’uko ari bwo amugejeje aho amugeza, icyo tubabwira ni uko kugira ngo urugo rutere imbere, umuryango utere imbere, urufunguzo ruri mu bana babo".
Bagirisha yijeje abatuye Kabitovu ko ishami ry’imyuga bakeneye nk’akarere bagiye kubyigaho bakareba icyakorwa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!