Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Muhingo mu Kagari ka Kavumu, hagati ya saa Tanu na saa Sita z’ijoro ryo ku wa 23 Mutarama 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Ruzindana Ladislas, yabwiye IGIHE ko Uwimana Jean Paul usanzwe acuruza akabari yatashye saa Sita z’ijoro avuye mu kazi, ari mu nzira agana iwe agwa mu gico cy’abagizi ba nabi bamutera ibyuma.
Yagize ati “Bizimana Evariste ufite imyaka 23 na we yasohotse iwe agiye gutabara, bose babatera ibyuma mu mutwe no ku maboko barabakomeretsa.’’
“Abakomeretse bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kayove ariko Uwimana we yagejejwe ku bitaro bya Murunda ari kwitabwaho n’abaganga.”
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ari ubwa mbere ubu bugizi bwa nabi bubereye muri aka gace.
Ubuyobozi bwihanganishije abakomerekejwe n’uru rugomo busaba abaturage kujya birinda kugenda igicuku, havuka impamvu isaba umuntu kugenda ijoro akirinda kugenda ari umwe.
Nyuma yo gukomeretsa abaturage, abagizi ba nabi birutse bagana mu ishyamba riri mu Murenge wa Mushonyi.
Intego aba bagizi ba nabi bari bafite ntiramenyekana gusa birakekwa ko bashakaga kwambura Uwimana amafaranga cyangwa akaba ari abantu bafitanye amakimbirane bashakaga kumwihimuraho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!