Rutsiro: Babiri bafatanywe inoti z’impimbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku wa 22 Ukwakira, yafatiye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Murunda, abasore babiri barimo uw’imyaka 26 n’uwa 33, bombi bafatanywe 42,000 Frw y’amiganano.

Zari inoti za 1000 Frw n’iza 2000 Frw. Abo bagabo banakekwaho gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, ari nabwo buryo babonyemo ayo mafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “[Umwe] yagiye kurangura byeri yishyura amafaranga y’amahimbano. Abaturage bahise batanga amakuru arafatwa na we ahita avuga ko [mugenzi we] na we ayafite.”

CIP Karekezi yavuze ko uwafashwe yatanze amakuru ko uwayamuhaye ari uwo mu Karere ka Ngororero umugurira amabuye y’agaciro. Byahise bigaragara ko yacuruzaga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amaze gufatwa, yavuze ko ayo mafaranga yayabonye amaze kugurisha ibiro 30 ku muntu wamuhaye ibihumbi 280 Frw, bikekwa ko yose ari amahimbano.

Aba bagabo bombi baremera ko amafaranga bafatanwe bayakiriye bakanayakoresha batazi ko ari amahimbano. Bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murunda, kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Mu ngingo ya 54 rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .