00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abubatse imiyoboro y’amazi kuri Pariki ya Gishwati-Mukura batinze guhembwa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 September 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bahawe akazi mu mushinga wo kwegereza amazi abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, bavuga ko imibereho yabo kuri ubu atari myiza bitewe n’uko bakoreye rwiyemezamirimo agatinda kubahemba.

Babwiye IGIHE ko rwiyemezamirimo yabasezeranyije ko azajya abahembera iminsi 15 (quinzaine). Ibi ngo siko byagenze kuko yabahembye iminsi ya mbere bategereza ko abahemba ibyiciro bikurikiyeho bagaheba.

Imirimo yo kubaka iyi miyoboro yatangiye mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Nyirabaziruwihoreye Vestine wari umuyede, avuga ko rwiyemezamirimo amurimo amafaranga ibihumbi 50 Frw.

Ati "Gutinda kwishyurwa byatugizeho ingaruka. Twabuze uko dutanga mituelle de santé, nk’ubu abandi bari gutera ibishyimbo twe twabuze imbuto. Icyifuzo cyacu ni uko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura".

Abakoze muri uyu mushinga bavuga ko kuri ubu iyo bahamagaye rwiyemezamirimo Claude Manirakiza yanga kubitaba.

Bosco Niyomugabo wagemuriraga abafundi n’abayede amabuye n’imicanga byakoreshejwe mu kubaka ibigega n’umuyoboro w’amazi, avuga ko rwiyemezamirimo amurimo ibihumbi 840Frw.

Ati "Byansubije hasi. Hari igihe mbona andi masoko nkabura uko nyakora kubera kubura igishoro".

Rwiyemezamirimo Claude Manirakiza yabwiye IGIHE ko impamvu yatinze guhemba abo yahaye akazi ari uko nawe abamuhaye isoko bataramwishyura.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro Havugimana Etienne yavuze ko iki kibazo abaturage bakigejeje ku karere, avuga ko icyo bateganya gukora ari ugusaba rwiyemezamirimo gushaka amafaranga akaba yishyuye abaturage mu gihe agitegereje ko yishyurwa.

Uyu muyoboro w’amazi uri kubakwa ku nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura muri gahunda ya Leta yo gukoresha 10% by’amafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo mu kwegereza ibikorwaremezo abaturiye za pariki.

Abaturage barenga 90 barimo abayede, abafundi n’abagemuye ibikoresho nibo bafite ikibazo cy’uko bakoreye rwiyemezamirimo agatinda kubahemba.

Pariki ya Gishwati-Mukura iherereye mu Burengerazuba bw'Amajyepfo y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .