00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abasirikare n’abapolisi bagiye kubakira abaturage ibiraro bizatwara miliyoni 14 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 26 March 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda batangije ibikorwa byo gusana ibiraro byo mu Karere ka Rutsiro byari byarangiritse bigahagarika ubuhahirane hagati y’utugari n’imirenge y’ako karere.

Ni ibikorwa byatangirijwe mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Bumba ho mu Mudugudu wa Kabiraho, kuri ku wa 25 Werurwe 2025. Bizuzura bitwaye asaga miliyoni 14 Frw.

Ni bikorwa bizakorwa mu cyumweru cyahariwe inzego z’umutekano mu kwegera abaturage. Ibi biraro bizubakwa mu Murenge wa Mushubati, n’uwa Murunda uzubakwamo bibiri.

Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke, Brig Gen Albert Rugambwa, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bagiye kubakirwa no kubisigasira.

Ati “Umuco w’Ingabo na Polisi by’u Rwanda wo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage ukomoka ku ishingwa ry’Umuryango FPR Intotanyi, aho Umuyobozi wawo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko tugomba kugira uruhare mu gufatanya n’abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE ko bafite ibiraro birenga 28 bikeneye kubakwa ariko bagiye babura ingengo y’imari, bigahagarika ubuhahirane hagati yabo n’abaturanyi.

Ati “Ibi ibikorwa turi gufatanya n’ingabo na Polisi mu guhindura imibereho y’abaturage ni ibyo gushimirwa kuko dusanganwe ibiraro 28 kandi twabuze ingengo y’imari. Ibi bihagarika ubuhahirane ariko ubu hari utugari tugiye kongera guhahirana.”

Yaboneyeho gushishikariza abaturage kuzabungabunga ibikorwaremezo bagiye guhabwa bakayobora amazi neza, birinda kubyangiriza no gukora imiganda ngo babibungabunge.

Mu bikorwa byakozwe n’Ingabo na Polisi mu Karere ka Rutsiro mu 2024, abatuye ku Kirwa cya Bugarura mu Murenge wa Boneza n’abatuye mu Murenge wa Rusebeya bubakiwe irerero.

Hubatswe kandi ibiraro bibiri kirimo igihuza Umurenge wa Kigeyo na Mushonyi n’ikindi cyo mu Kagari ka Shyembe mu Murenge wa Murunda.

Ikiraro cya Bumba cyari kimaze igihe cyarangiritse bikabije
Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke, Brig Gen Albert Rugambwa, yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bagiye kubakirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .